
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi katangirijwemo isiganwa rya Tour du Rwanda 2026 ribaye ku nshuro ya 18 bwatangaje ko ari amahirwe akomeye kuri bo yo kugaragaza ibyo bafite no kureshya ishoramari badasize no gushimisha abaturage.
Isiganwa rya Tour du Rwanda rwatangiye kuri uyu wa 22 Gashyantare mu Isantere ya Rukomo mu Karere ka Gicumbi mu gace ka mbere k’ibilometero 173,8 kasorejwe i Rwamagana.
Mu Karere ka Gicumbi hagatangirijwe iri siganwa rihatangirijwe ku nshuro ya kabiri ndetse abasiganwa bazongera kuhanyura ku itariki 28 Gashyantare 2026 mu gace kazaturuka i Nyagatare kanyure i Gicumbi gakomereza i Kigali.
Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yatangaje ko kwakira iryo siganwa ari amahirwe akomeye ku iterambere.
Ati “Dutewe ishema ni uko twongeye kwakira Tour du Rwanda kuko by’umwihariko kuba itangirijwe hano mu Isantere ya Rukomo. [..]. Ni umunezero kuri twe kandi ni amahirwe yo kugaragaza ibyiza dufite birimo umutekano n’uburyo Gicumbi iri gutera imbere.”
Meya Nzabonimpa yakomeje agaragaza ko Tour du Rwanda ari n’amahirwe yo kureshya ishoramari rikomeye mu kubyaza umusaruro imihanda myiza bafite.
Ati “Ni byiza ko tuboneraho kubwira abantu ko dushishikariza abashoramari kuza gushora imari i Gicumbi mu mpande zose haba mu bucuruzi n’amahoteli. Dufite ibyiza nyaburanga byinshi birimo Umurindi w’Intwari n’ibindi by’ahantu hakurura abakerarugendo tukabyaza umusaruro imihanda myiza ubuyobozi bwaduhaye.”
Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko n’abaturage bashimiye cyane kwakira iryo siganwa ashingiye ku buryo bitabiriye.
Isiganwa rya Tour du Rwanda uyu mwaka rifite umwihariko wo kwibanda ku bindi bice bitari ibyo mu Mujyi wa Kigali kuko uretse kuba ryatangirijwe i Gicumbi rizanamara iminsi ibiri mu Karere ka Rubavu.

Tour du Rwanda 2026 yatangiriye i Gicumbi, bagira amahirwe yo kumurika ibyo bakora
