Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Minisitiri Mukazayire yatangiye gusura abana batoranyijwe muri gahunda “Isonga”

Michel 0


Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere gahunda ya Isonga Porogaramu igamije gukuza impano z’abanyeshuri mu mikino inyuranye, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasuye ibigo by’amashuri byo mu Burasirazuba no mu Majyaruguru, byatoranyijwe nk’indashyikirwa muri iyi gahunda.

Nyuma y’uko hatoranyijwe ibigo by’indashyikirwa by’amashuri yisumbuye muri Porogaramu “Isonga”, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatangiye gukora uruzinduko rw’akazi rwo gusura ibi bigo.

Ibyahereweho, ni TTC De la Salle na GS Notre Dame du Bon Conseil byo mu Karere ka Gicumbi ndetse na Nyagatare Secondary School cyo mu Karere ka Nyagatare.

Ibi bigo by’indashyikirwa byemejwe nk’ibizakira Icyiciro cya Kabiri cya “Isonga Program”. Mu bikorwa biteganyijwe, harimo kubaka ibibuga bijyanye n’igihe no kuvugurura ibisanzwe bihari kugira ngo bizabyazwe umusaruro.

Minisitiri, Nelly Mukazayire yatangiye gahunda yo gusura ibigo by’indashyikirwa byatoranyijwe muri Porogaramu “Isonga icyiciro cya Kabiri”
Abana bakiranye urugwiro Minisitiri, Nelly
Ab’i Gicumbi na bo bahawe impano y’imipira yo gukina
Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.