
Abana b’imyaka 15 bo mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, babwiwe ko gusaba no guhabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ari uburenganzira bwabo kandi ko bitagomba kubatera ipfunwe.
Ni ubutumwa baherewe mu bukangurambaga bwateguwe na Réseau des Femmes, binyuze mu mushinga SDSR-Rwanda, ku bufatanye n’umuryango w’Abanya-Canada l’AMIE, ukorera mu mirenge 15 y’Akarere ka Gasabo.
Mu Murenge wa Ndera, bwitabiriwe n’urubyiruko, abanyeshuri bo muri GS Ndera, abajyanama b’ubuzima, inshuti z’umuryango, n’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Basobanuriwe itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda, ririmo ingingo yemerera abangavu n’ingimbi bafite imyaka 15 kuzamura gufata icyemezo ku bijyanye n’ubuvuzi, batabanje guherekezwa n’ababyeyi.
Uwamahoro Diane, yavuze ko iri tegeko rizorohereza abana batinya kuvugana n’ababyeyi ku bibazo by’ubuzima bw’imyororokere.
Ati: “Kenshi abana batinya kubwira ababyeyi ibibazo bafite kuko hari abahita babatuka. None ubu umuntu ashobora kujya ku kigo nderabuzima akavurwa nta nkomyi. Ni ibyiza cyane.”
Manishimwe Cedric na we yongeyeho ko iri tegeko ribaha amahirwe yo kwimenya no gufata ibyemezo biboneye ku buzima bwabo.
Ati: “Nubwo umwana w’imyaka 15 aba akiri muto, ariko ni byiza ko yigerera kwa muganga akimenyera uko yakwitwara no gufata icyemezo ku buzima bwe.”
Mukampunga Euphrasie, umubyeyi witabiriye ubu bukangurambaga, yavuze ko iri tegeko rishobora gufasha gukemura ibibazo by’abangavu baterwa inda imburagihe.
Ati: “Niba rero iri tegeko ribemerera kwivuza ku bushake bwabo, ndumva ari ryiza kuko rizagabanya ababyara imburagihe no gufata ababashora mu ngeso mbi.”
Nsengiyumva Janvier, undi mubyeyi, yavuze ko ababyeyi benshi batinya kuganiriza abana ku by’imyororokere, bityo iri tegeko rikazabafasha kubona ubuvuzi hakiri kare.
Ati: “Gukumira ikibazo kitaraba ni byo byiza kurusha kugikemura cyabaye.”
Bazarama Marie Michèle, ushinzwe imibereho myiza muri Réseau des Femmes, yavuze ko guha urubyiruko uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo ku buzima bwabo ari igisubizo gikomeye mu kubarinda indwara.
Ati: “Leta yabaye umubyeyi itekereza ku bana, kuko hari ababyeyi batagishobora kuganiriza abana babo cyangwa babafata nk’abamalayika. Ni yo mpamvu dukomeje ubukangurambaga kugira ngo n’abandi bamenye ko izi serivisi ari iz’ibanze kandi nta pfunwe zigomba gutera.”
Umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga y’u Rwanda, watoye itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, ririmo ingingo yerekeye ku kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga no kwemerera abana b’imyaka 15 kwifatira ibyemezo kuri serivisi z’ubuvuzi zirimo kuboneza urubyaro.



