Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yagaragaje ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyazamutse kikagera kuri 95,3%, kivuye kuri 82,3% cyabarurwagaho mu mwaka wa 2010.
Ni raporo nshya yatangarijwe mu Ihuriro rya 18 rya Unity Club Intwararumuri ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025.
Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko iyo mibare ari intambwe ikomeye mu kongera kubaka icyizere cy’Igihugu, kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Yavuze ko ubwo bushakashatsi bunagaragaza ibikwiriye gukosorwa n’ahakwiye kongerwa imbaraga mu kwimakaza imibanire y’Abanyarwanda.
Yashimye ko ikigero cy’Ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda kigeze ku rwego rushimishije cyane, kuko ibipimo byagaragaje impinduka nziza.
Yagize ati: “Byavuye kuri 82,3% mu 2010 bigera kuri 92,5% mu 2015, none bigeze kuri 95,3% mu 2025.”
Dr. Bizimana yavuze ko ubu bushakashatsi bwakozwe bushingiye ku nkingi eshatu arizo: Ubumwe, Ubwiyunge n’Ubudaheranwa.
Yasobanuye ko Ubumwe n’ubwiyunge ari inkingi ya mwamba mu mibanire n’amateka y’Abanyarwanda, naho Ubudaheranwa bukaba umusingi wabyo.
Yavuze ko izamuka ry’ibipimo by’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda rishingiye ku mbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu bikorwa, zirimo: kubanisha Abanyarwanda, kubaha amahirwe angana no kurwanya akarengane n’ivangura.
Harimo kandi kunoza imitangire ya serivisi, ndetse n’ishyirwaho ry’ingamba z’isanamitima, ubutabera n’izamuka ry’imibereho y’abaturage ku buryo budaheza.
Gusa yavuze ko hari ingorane zikomeje kubangamira ubumwe n’ubwiyunge, zirimo urugomo rukorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Hari kandi ikwirakwira ry’ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga, imyumvire y’uburozi ikiri mu miryango ishingiye ku iyobokamana, ikendera ry’indangagaciro nyarwanda mu rubyiruko n’ibindi.
Muri rusange, raporo y’ubu bushakashatsi yatanze ishusho y’uko Abanyarwanda basobanura ubumwe, ubwiyunge n’isano basangiye y’ubunyarwanda.
Inkingi y’Ubumwe yagize 95,6%, Ubwiyunge 95%, Ubutwari no Gukunda Igihugu 98,7%, mu gihe Imigenzo Nyarwanda, imyemerere na kirazira bitanga umusanzu ku kigero cya 97,9%.
Abanyarwanda bizera ko basangiye igisekuru kimwe ni 96,8%, 95,9% bemera ko indangagaciro zigira uruhare mu kwimakaza ubumwe, mu gihe abizera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasenye ubumwe bari ku kigero cya 92,6%.
Uruhare rw’amashyaka ya politiki, Repubulika ya mbere n’iya kabiri mu gutandukanya abaturage rwabaruwe ku manota 91%, mu gihe uruhare rwo kwibuka Jenoside mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge rugeze kuri 99%.
Imibanire y’abaturage igeze kuri 98,5%, kudaheza n’ubwisanzure mu muryango nyarwanda biri kuri 95,9%, naho ubufatanye mu kwitabira koperative n’amatsinda yo kwizigama hatitawe ku nkomoko y’abayagize biri kuri 94%.
Hagati aho, uburenganzira bungana ku Banyarwanda bose bwageze ku 92%, mu gihe kumva amateka kimwe no guhuza icyerekezo cy’ahazaza byageze ku 90,6%.
Ubwo bushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko 45,1% by’ababajijwe bizera ko ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitarakira mu bayirokotse.
Gusa ku rundi ruhande, 23% by’ababajijwe bagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari, mu gihe 38% bavuze ko hari abantu bagikomeza kugendera ku ngengabitekerezo y’ivangura n’ishingiye ku moko.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 12.300 mu bice bitandukanye by’Igihugu, bari mu byiciro binyuranye by’imirimo, iyobokamana, ibyiciro by’imyaka ndetse n’ibitsina bitandukanye.
MINUBUMWE igaragaza impungenge ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’ababa hanze y’u Rwanda mu kugoreka amateka y’u Rwanda no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, bigamije kuyobya abantu, cyane cyane urubyiruko rutigeze rubona ayo mateka.


