Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

U Rwanda rwavuze ku ngaruka intambara ya Amerika na Iran ishobora kugira ku bukungu bwarwo

EMMY 0



Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko intambara ya Amerika, Israel na Iran izagira ingaruka ku bihugu byose by’Isi kuko ibikomoka kuri peteroli byinshi Isi ikoresha bica mu muhora wa Hormuz ubu wamaze gufungwa, ariko ahamya ko u Rwanda rwafashe ingamba zizatuma ingaruka zidahita zigera ku muturage.


Ibitero simusiga bya Amerika na Israel byatangiye mu gitondo cyo ku wa 28 Gashyantare 2026, ariko mu kwihorera Iran irasa ku bihugu bituranye birimo Qatar, Arabia Saoudite, Kuwait, Bahrain n’ahandi.


Hagati ya Iran n’ibi bihugu ni ho hari inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% bya peteroli icuruzwa ku Isi hose. Kuva intambara itangiye, ibigo bicuruza peteroli byayihanyuzaga byahise bihagarika kuhanyura.


Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yabwiye RBA ko iyi ntambara igira ingaruka ku Isi yose, by’umwihariko zikaba nyinshi ku bihugu bya Afurika n’u Rwanda rurimo.


Ati “Hari uburyo bwinshi izo ngaruka zigaragara kandi hakabaho n’ingamba zo kwitegura no guhangana na zo, ingaruka ya mbere iri kugaragara ku Isi hose ni ibijyanye n’ibikomoka kuri peteroli, kubera ko iriya nkomane ya Hormuz iri hariya mu kigobe cya Iran inyuramo peteroli nyinshi, hafi 1/5 cya peteroli icuruzwa ku Isi, bivuga ngo ibihugu bikura peteroli hanze bizagirwaho ingaruka.”


Ibikomoka kuri peteroli binyura mu nkomane ya Hormuz ni byo bigera cyane muri Afurika y’Iburasirazuba ari na ho u Rwanda ruherereye.


Minisitiri Sebahizi yavuze ko hari ingamba zihari zirimo n’izigomba gutuma ibikomoka kuri peteroli bikiri mu nzira bigera mu gihugu vuba ku buryo ibyaba biri mu bubiko birushaho kuba byinshi.


Ati “Ubu dufite ingamba ku nzego nk’ebyiri, urwego rwa mbere ku bijyanye na peteroli turi gukorana n’abakura peteroli hanze kugira ngo turebe peteroli yacu iri mu nzira yamaze kurenga ziriya nzira ziri kuberamo intambara, turebe ko yagera mu gihugu vuba ndetse nihagera tube twizeye ko dushobora kuba dufite ububiko buhagije, icyo gihe nibura tuba tuvuga ngo ibi bishobora kuba mu mezi abiri bigahosha turamutse dufite peteroli yinjiye mu gihugu tukaba tuyifiteho ububasha.”


Hormuz iri hagati ya Iran na Oman. Buri munsi, inyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na 21 tw’ibikomoka kuri peteroli, tungana na 20% by’inyuzwa ahandi hose ku Isi.


Ibihugu byo mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi bwa peteroli (OPEC), birimo Iran, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Kuwait na Iran, ni byo bikoresha cyane iyi nzira, byohereza ibikomoka kuri peteroli cyane cyane muri Aziya.


Kuva mu Ugushyingo 2025 ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byarazamutse, aho litiro ya lisansi yageze kuri 1.989 Frw, mu gihe iya mazutu ari 1.900 Frw. Bisobanuye ko nta gihindutse ibi biciro bishobora kwiyongera.


Minisitiri Sebahizi yavuze kandi ko Leta izakomeza gufasha abashoramari binjiza mu gihugu ibikomoka kuri peteroli kugira ngo babone amafaranga atuma barangura byinshi ku buryo u Rwanda rugira ububiko bw’igihe kirekire.


Ati “Hari abashoramari bemereye Leta ko bagiye kubaka ibigega kugira ngo twongere ububiko bwa peteroli mu Gihugu imbere. Tugomba kubafasha kugira ngo uko kubaka ibyo bigega kwihute mu minsi iri imbere tuzabe dushobora kubika peteroli igihe kirekire."


Ingamba yindi Sebahizi yavuze ni ugukora ku buryo ibicuruzwa bivanwa muri Aziya, hari ahandi babikura mu gihe byaba bigaragaye ko muri ibi bice birimo intambara ibiciro byazamutse.


Ati “Aziya dukurayo ibicuruzwa byinshi bivuga ngo nigira ibibazo by’ubukungu natwe duhahira muri Aziya tuzasanga ibiciro byazamutse ku buryo ubwo ari bwo bwose. Dushobora kwitega ko ibiciro bizazamuka ariko tugomba gufata ingamba kugira ngo nk’Abanyarwanda tudahungabana.”



Minisitiri Sebahizi yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba zizatuma ibikomoka kuri peteroli bitabura muri ibi bihe by'intambara

Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.