Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

AFC/M23 yaciye amarenga yo gukomeza gutera Kisangani no guhorera Willy Ngoma

EMMY 0


Ihuriro AFC/M23 ryaciye amarenga ko rizakomeza gutera ikibuga cy’indege cya Bangoka muri Kisangani no guhorera Lt Col Willy Ngoma wahoze ari Umuvugizi wayo ku rwego rwa gisirikare.


AFC/M23 yemeje ko ari yo yagabye igitero cya drones kuri iki kibuga cy’indege ku wa 1 Werurwe 2026, isobanura ko yari igamije gusenya drones zari zigiye koherezwa gutera ibirindiro byayo no kwica abasivili.


Tariki ya 1 Gashyantare, na bwo AFC/M23 yagabye igitero kuri iki kibuga cy’indege, isobanura ko yari igamije gusenya igice gikoreshwa n’ingabo za RDC mu gutegura ibitero bya drones bigabwa ku birindiro byayo no kubishyira mu bikorwa.


Umuyobozi Wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko mu gihe abahuza badashobora gusaba Leta ya RDC guhagarika ibitero, iri huriro rifite inshingano yo kurinda ubuzima bw’abasivili.


Bisimwa yagize ati "Mu gihe abahuza muri gahunda y’amahoro batarashobora gusaba Kinshasa kubahiriza ibyo yemeye cyangwa guhagarika ibikorwa byayo by’ubugome byibasira inzirakarengane, ikiba gisigaye kuri twe ni ugukora umurimo dusabwa n’igihugu wo kurinda abaturage."


Mu rukerera rwa tariki ya 24 Gashyantare, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye igitero cya drones hafi ya santere ya Rubaya muri Teritwari ya Masisi, cyicirwamo abarwanyi ba AFC/M23 barimo Lt Col Ngoma.


Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko amaraso y’abaturage n’abarwanyi babo barimo Lt Col Ngoma atazibagirana cyangwa ngo yirengagizwe, ahubwo ko Leta ya RDC igomba kuyabazwa.


Kanyuka yagize ati "AFC/M23 iributsa ko amaraso ya bagenzi bacu b’Abanye-Congo bishwe nabi, n’abasirikare bacu benshi barimo Umuvugizi wacu ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, atazibagirana cyangwa ngo acecekwe. Leta ya Kinshasa n’ihuriro ryayo ry’abagizi ba nabi rizabazwa ibi byaha by’ubugome."


Leta ya RDC yagiranye n’ihuriro AFC/M23 amasezerano y’agahenge ubwo byari mu biganiro muri Qatar, ariko ingabo zayo zikomeje kugaba ibitero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Ibi ni yo ntandaro y’imirwano ikomeye imaze iminsi ibera muri ibi bice.



Betrand Bisimwa yatangaje ko mu gihe abahuza bacecetse, AFC/M23 igomba gufata inshingano yo kurinda abasivili


Lawrence Kanyuka yatangaje ko Leta ya RDC izabazwa amaraso y'abaturage n'abarwanyi ba AFC/M23 barimo Willy Ngoma


Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.