Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Agahinda ka Lupita Nyong’o ubagwa ibibyimba muri nyababyeyi bikongera bikagaruka

NSHUTI KENNEDY 0

 Umukinnyi wa filime Lupita Nyong’o yakomoje ku ndwara aheruka kurwara yo kuzana ibibyimba muri nyababyeyi asobanura ko yabigiriye ikimwaro n’ubwo nyuma yaje guterwa ishema no guharanira ubuzima bwiza bw’abagore no kubavuganira.


Lupita w’imyaka 42 y’amavuko yabitangaje ku wa 25 Gashyantare 2026, avuga ko ababazwa n’uburyo ibyo bibyimba babibaga ariko bikongera bikagaruka.


Uyu mukinnyi wa filime ufite Oscars ari gukora ibintu byose ashoboye ngo yigishe abantu ku by’ubuzima bw’abagore cyane cyane abasangwamo ibibyimba muri nyababyeyi kubera ko we abizi ko byamugoye cyane kuko byigeze kumuzahaza.


Ati “Numvaga mfite ikimwaro. Ni iki nakoze cyabiteye? Noneho nkumva ndi njyenyine ubundi nkanagirira ubwoba ubuzima bwanjye bw’imyororokere.


Mu 2014 ni bwo Lupita yasanzwemo ibibyimba nk’uko yabitangaje bwa mbere muri Nyakanga 2025.


Yavuze ko byamugoye cyane mu buzima bwe cyane cyane ubwo yari amaze kwamamara abikesha filime "12 Years a Slave" yakinnyemo nyuma aza gukina muri ‘Black Panther’ yamamaye cyane no mu Rwanda.


Ati “Natsindiye igihembo cya Academy Award, muri uwo mwaka umwe mpita mfatwa n’iyo ndwara. Nagiye nyura mu byiza cyane no mu bibi cyane mu gihe kimwe.”


Lupita yemeye ko yatunguwe no kwivuza ibi bibyimba ariko ngo abaganga ntibigeze bamusobanurira neza ibibitera.


Yavuze ko bamuhitishagamo kumubaga cyangwa agahitamo gukomeza kubana n’uburibwe bwabyo.


Icyamuteraga ubwoba kurushaho ni uko banamubwiraga ko nibamubaga bagakuramo ibyo bibyimba, bishobora kuzagaruka n’ubundi, ibyanamubayeho.


Ati “Ubu imyaka 12 irihiritse, ndongeye ndabirwaye. Byikubye kabiri noneho kandi abaganga baracyampitishamo kwa kundi. Kumbaga cyangwa nkabana n’uburibwe.”


Yavuze ko yababajwe no kumva hari abahitamo ko babakuramo ibice by’imyanya myibarukiro, ariko agaragaza ko ari amahitamo akomeye cyane abantu badakwiye kwisukira.


Ku bw’iyo mpamvu, Lupita yatangije ubukangurambaga bwa "Make Fibroids Count" ku wa 25 Gashyantare 2026 bugamije gukusanya amafaranga yo gukora ubushakashatsi kuri iyi ndwara. Bunagamije kandi kwigisha abagore iby’ubuzima bwabo.

Agahinda ka Lupita Nyong'o ubagwa ibibyimba muri nyababyeyi bikongera bikagaruka

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.