
Muri iyi minsi hasigaye hagaragara filime ngufi cyane, ibiterwa n’uko abazikora ari ko bashaka ko zimera kugira ngo zikururire abantu kuzireba kuri internet. Episode imwe y’izi filime ishobora kumara umunota umwe gusa ku buryo wagira ngo ni nka ya mashusho y’ubutumwa bwamamaza.
Si filime zisanzwe ahubwo ni amashusho magufi akonze nka filime agenda ashyirwa ku mbuga zitandukanye zicururizwaho kuri murandasi nka TikTok, Instagram, YouTube n’izindi. Izi filime zishobora kuba nka episode 50 zose muri filime imwe.
Uwitwa Kang usanzwe uyobora amashusho ya filime yabwiye BBC ko babikora bashaka gukurura amarangamutima y’abareba mu gahe gato. Ngo utu dufilime tubuza abantu kujya mu bindi, ibitari nko kuri televiziyo aho abakurikiye kandi biteguye kubiha umwanya wabo.
Ibi ngo babikora nkana ku buryo episode icumi zibanza ziba ari ubuntu kuzireba mu gihe izindi zisigaye zose ubanza kwishyura binyuze ku rubuga rwazo, iyo wazikunze, kugira ngo ube wazireba.
Ubwoko bw’izi filime bumaze gukundwa n’abatari bake mu bice bitandukanye ku Isi.
Nko mu Bushinwa, byatangajwe ko ari zo zacuruje cyane muri 2024 ugereranyije n’izindi. Uretse aho, izi filime ziri kwiyongera cyane mu myidagaduro muri Korea y’Epfo kandi ziziganza cyane ku isoko nk’uko abasesenguzi babigaragaza.
Magingo aya, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI, ryifashishwa mu gukora izi filime, ibituma igiciro cya sinema kigenda kigabanyuka kandi bigatanga amahirwe menshi.
Umuyobozi mukuru wa Vigloo, urubuga rumwe mu zikomeye zicururiza filime muri Korea y’Epfo, yavuze ko Korea y’Epfo yeretse Isi ubushobozi bwayo mu gukora umuziki, ibiganiro bya televiziyo na filime.
Abakora ibyo ni na bo bakora izi filime nyinshi ngufi.
Kang, yahoze akora ibiganiro kuri tereviziyo. Ubu ni umwe mu bari kuyobora amashusho y’izi filime kuri Vigloo. Ayobora iyitwa “The Return of the Nation’s Heir”.
Ubwo BBC yasuraga ahari hari gukorerwa izi filime mu mujyi wa Paju uherereye mu majyaruguru ya Seoul, yasanze ngo amashusho yatwo afatwa mu buryo bwihuse cyane.
Umwe mu bakinnyi bahasanzwe ati “Duhera ku gasongero. Tuba dushaka guhita tugaragaza neza inkuru nyayo n’abakinnyi bayo”.
Abatunganya izi filime ngufi muri Korea y’Epfo babona ko kwifashisha AI ari igisubizo kirambye gituma ibiciro byo kuzitunganya bigabanyuka ariko, ku rundi ruhande, abakinnyi baho bo bafite ubwoba ko AI izabasimbura mu kazi n’ubwo na bo bishimira ibyiza AI ibafasha.
