
Umushinwa Cui Peijun, akaba na nyiri Sosiyete Henan Kuangshan Crane ikora ibikoresho birimo n’iby’ubwubatsi, akomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga nyuma yo gutungura abakozi be akabaha amayero miliyoni 26, ni ukuvuga asaga miliyari 37 Frw nk’impano mu birori bisoza umwaka wa 2025.
Dail Mail yatangaje ko ibyo byabaye ku wa 13 Gashyantare 2026, dore ko muri uko kwezi ari bwo sosiyete nyinshi mu Bushinwa ziba zikora ibirori bisoza umwaka wabanje.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko buri wese mu bakozi bagera ku 7000 yatahanye amayero 13.000, ni ukuvuga asaga miliyoni 18 Frw. Ayo mafaranga yashyizwe ku meza 800, buri wese yemererwa gutwara ayo ashoboye.
Cui Peijun ufite hafi 99% by’imigabane muri Sosiyete Henan Kuangshan Crane, yatangaje ko aho kugira ngo muri ibyo birori abakozi bahabwe impano nk’imikufi cyangwa imashini zimesa, bahisemo ko bahabwa amafaranga kuko ari bwo buri wese azumva neza ko yatekerejweho ku giti cye, ndetse akaba ari na yo mpamvu ayo mafaranga atoherejwe kuri konti zabo.
Uyu mugabo yasobanuye ko byakozwe mu rwego rwo gufasha abakozi be bagakemura ibibazo bishingiye ku mafaranga, yaba kwishyura inguzanyo z’inzu n’imodoka. Uyu mukire Cui Peijun kandi no mu busanzwe, amafaranga menshi yinjiza ayashyira mu bikorwa biteza imbere abakozi be.
Sosiyete Henan Kuangshan Crane yashinzwe mu 2002, ikorera mu bihugu bisaga 130. Mu 2024, iyi sosiyeye yabonye inyungu ya miliyoni 38$, miliyoni 24$ iziha abakozi bayo. Mu 2023, abakozi bayo 40 bakoze neza kurusha abandi yabayembye miliyoni 8,5$ nk’ishimwe, batatu ba mbere mu bakozi bacuruje ibikoresho by’iyo sosiyete bahembwa ibihumbi 730$ kuri buri muntu nk’ishimwe.
Iyi sosiyete kandi imaze kubaka izina mu kwitabira ibikorwa rusange byo kwita ku bantu, mu 2024 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umugore, yagiye itanga ibihumbi 230$ kuri buri mugore wese uyikoramo, buri mugore mu bagera ku 2000 ahabwa ayo mafaranga. Mu 2022 nabwo yatanze miliyoni 4,7$ ahabwa abanyeshuri basaga 4000 bigaga muri kaminuza bakomoka mu miryango itishoboye.

Abakozi 7000 mu Bushinwa bahawe amafaranga menshi n'umukoresha wabo, mu birori bisoza umwaka wa 2025
