
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko kubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bari gushyira imbaraga mu gusubiza abana 1828 mu ishuri.
Ni nyuma y’aho mu Ugushyingo 2025, aka Karere kakoze isesengura kagasanga hari abana 1828 bataye ishuri. Abo bana barimo 1402 bigaga mu mashuri abanza na 426 bigaga mu mashuri yisumbuye.
Aba bataye ishuri biganje mu mirenge ya Rugabano, Rubengera, Gashari, Twumba na Gitesi na Mubuga.
Uretse umurenge wa Mubuga, indi mirenge yiganjemo abana bataye ishuri ihuriye ku buhinzi bw’icyayi, aho bamwe mu bana bata ishuri bajya gukora akazi ko gusoroma icyayi.
Abataye ishuri biga mu mashuri abanza 90% bari hejuru y’imyaka 13, imyaka ubundi biteganyijwe ko umwana wize neza yakabaye yararangije amashuri abanza.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie yavuze ko nyuma yo kubona imibare y’abana bataye ishuri bakoze ubukanguramba bwo gushishikariza abana kurigarukamo.
Muri ubu bukangurambaga habaye imikino y’umupira w’amaguru ihuriza hamwe abaturage benshi abana basobanurirwa akamaro ko kwiga, ababyeyi bashishikarizwa gukundisha abana ishuri.
Ubundi buryo bukoresha ni ugufata abana bagiye mu isoko bakabaye bari ku ishuri, bakaganirizwa n’ubuyobozi kugira ngo bumenye impamvu abo bana batari ku ishuri.
Ati “Twasanze mu mpamvu zituma abana bata ishuri harimo ubukene bwo kubura ibikoresho by’ishuri, n’amakimbirane yo mu miryango atuma abana babura gikurikirana”.
Ingamba ubuyobozi bw’akarere bwafashe zatangiye gutanga umusaruro kuko mu bana 1402 bari barataye ishuri biga mu mashuri abanza 464 barisubiramo, mu gihe mu bana 426 baritaye biga mu mashuri yisumbuye abamaze kurisubiramo ari 282.
Umuhoza ati “Inama nagira ababyeyi ni ukugira uruhare mu burezi bw’abana babo bakabakundisha ishuri, kuko uburere buruta ubuvuke.”

Akarere ka Karongi mu rugendo rwo gusubiza mu ishuri abana 1800 baritaye
