
Indege 53 zirimo iz’intambara zagaragaye mu kirere kigana mu Burasirazuba bwo Hagati ziciye mu Burayi mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gututumba hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran.
Inkuru dukesha BBC avuga ko mu gihe cy’amasaha 24 yo ku tariki 20 Gashyantare 2026 indege nyinshi zavuye muri Amerika zerekeza mu Burasirazuba bwo Hagati.
Igaragaza ko yafashe amafoto y’izo ndege zacaga mu Burayi ndetse zimwe zahagararaga ku birindiro by’Ingabo za Amerika mu Bwongereza RAF Lakenheath kugira ngo zongerwemo amavuta ndetse zinafate karuhuko bitewe n’urugendo rurerure.
Ni indege ziri mu ngeri zinyuranye harimo 31 zo mu bwoko bwa C-17 Globemaster III. Izo ni indege nini za gisirikare zitwara abantu n’ibikoresho ndetse BBC igaragaza ko bishoboka ko izo zerekeje mu Burasirazuba bwo Hagati bishoboka ko zari zirimo abasirikare n’ibikoresho byabo.
Izindi ndege Amerika yohereje mu Burasirazuba bwo Hagati ku itariki 20 Gashyantare 2026 ni zirindwi zo mu bwoko bwa C-5 Galaxy zizwiho gutwara ibintu biremereye ndetse n’izindi ndege icyenda zo mu bwoko bwa KC-135 Stratotanker zongerera izindi amavuta mu gihe ziri mu kirere mu ngendo ndende.
Hari kandi indege eshashatu z’intambara zitwa F-22 Raptor fighter jets zavuye muri Amerika zica ku birindiro by’igisirikare cya Amerika bya RAF Lakenheath mbere yo gukomereza mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mu mafoto ya BBC yo ku itariki 20 Gashyantare harimo iy’ubwato rutura bwa USS Gerald R Ford, buzwiho kuba ari bumwe mu binini mu burwanira mu mazi ku Isi, bwagaragaye buva mu Nyanja ya Atlantique bugana mu Nyanja ya Méditerranée hafi yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Umusesenguzi mu by’ingendo z’indege witwa Sam Wise yavuze ko ingendo zitwara abantu n’ibikoresho zingana gutyo atari ikintu gisanzwe.
Yagize ati “Ziriya ndege zingana kuriya zishobora kuguruka ku mpamvu zitandukanye, ariko kugurukira ku munsi umwe byo biragaragara ko ari nyinshi ugereranyije n’izabaye iki cyumweru.”
Ibi bibaye mu gihe Perezida Donald Trump aherutse gutangaza ko yahaye nyirantarengwa Iran y’iminsi iri hagati ya 10 na 15 ngo hamenyekane niba ibiganiro impande zombi ziri kugirana bizabyara amasezerano cyangwa intambara.
Umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran bisanzwe bidacana uwaka warushijeho kuba mwinshi mu ntangiriro z’uyu mwaka biturutse ku myigaragambyo karahabutaka yadutse muri Iran.
Ni imyigaragambyo yatangiye mu Ukuboza 2025, abaturage binubira ikiguzi gihanitse cy’ubuzima cyatewe no gutakaza agaciro gukabije k’ifaranga ryaho nyuma iraguka ihinduka iyo basaba ko ubutegetsi buhinduka.

Izi ndege ziri mu zerekeje mu Burasirazuba bwo Hagati zivuye muri Amerika

Iyi ndege yo mu bwoko C-17 Globemaster III ni iya gisirikare itwara abantu n’ibikoresho

Indege zirenga 50 za Amerika zirimo iz’intambara zerekeje mu Burasirazuba bwo Hagati
