
Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Zamfara yo mu Burasirazuba bwa Nigeria, Yazid Abubakar, yatangaje ibitero byagabwe muri ako gace byaguyemo abantu nubwo kuri ubu hamaze kugarurwa ituze.
Leta ya Zamfara nk’izindi zose muri icyo gihugu, ikomeje kwibasirwa n’ibibazo by’umutekano muke aho abantu bitwaje intwaro bakomeje kugaba ibitero kandi bigwamo abatari bake.
Amakuru agaragaza ko iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026, cyaguyemo abantu 38.
Umuyobozi muri iyo Leta, Hamisu Faru, yagaragaje ko ibyo bitero byaguyemo abantu bagera kuri 50, aho abitwaje intwaro baturutse mu ishyamba rizwi nka Gando.
Iryo tsinda ry’abantu bitwaje intwaro bakomeje kwigaragaza muri za Leta zitandukanye zirimo Zamfara, Katsina, Kaduna, Sokoto, Kebbi, na Niger aho bagenda bagaba ibitero mu bice bituwemo n’abantu.
Nubwo igisirikare cya Nigeria cyakomeje kohereza ingabo z’igihugu muri utwo duce ariko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birakomeje.
Ukwiyongera kw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikozwe n’umutwe wa Kisilamu uzwi nka Jihadist n’amabandi atandukanye muri Nigeria, giheruka gutuma Leta Zunze Ubumwe za Amerika igaragaza impungenge.
Ibyo byatumye Perezida wa Amerika, Donald Trump, yohereza ingabo bitunguranye aho yavugaga ko abakirisitu bakomeje kwibasirwa bikomeye muri Leta ya Sokoto.
Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko kuva mu 2009, umutwe wa Boko Haram n’indi bafatanyije imaze gutuma abarenga 40.000 bishwa abandi barenga miliyoni ebyiri bava mu byabo.
Igitero cyo muri Zamfara cyabaye nyuma y’iminsi mike, hagabwe ibitero ku byaro bigera kuri birindwi muri Leta ya Kebbi bikozwe n’abagize umutwe wa Lakurawa aho bishe abantu batari bake.
Hari abashakashatsi bagaragaza ko Lakurawa ifite aho ihuriye n’umutwe wa Islamic State isanzwe ikorera mu gace ka Sahel mu bihugu nka Mali.

Abantu 38 biciwe mu gitero cyagabwe muri Nigeria
