
Benediction Banafrica Team yari imaze imyaka ibiri ititabira Tour du Rwanda, yayisubiranyemo intego zo kwegukanamo agace byagenda neza ikegukana irushanwa muri rusange.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’iyi kipe, Munyankindi Benoît mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE.
Ubwo yari abajijwe intego n’ingamba basubiranye muri iri rushanwa, Munyankindi yavuze ko ari izo gushimisha Abanyarwanda bakegukana etape, byagenda neza n’irushanwa.
Ati “Ni imyaka ibiri ishize tutitabira ariko ntabwo gukina Tour du Rwanda ari bishya kuri twe, buriya twarimo twitoza. Tugarutse rero dufite intego yo gushimisha Abanyarwanda.”
“Intego twizeye cyane ni ukwegukana etape kuko murabizi Benediction iba igomba guhora mu bahembwa, ariko no kwegukana isiganwa birashoboka kuko ntabwo twaje gutembera kuko turitwaye byadushimisha.”
Ku rundi ruhande, uyu muyobozi avuga ko gutunga amakipe ari ‘continental’ bigoye cyane mu gihe abaterankunga ari bake.
Ati “Siporo yacu nta baterankunga dufite, buriya benshi bibaza impamvu tudatsinda udafite umufatanyabikorwa cyangwa umuterankunga biragoye. Icyakora turashima bake baza kudufasha dushishikiriza n’abandi kutugana.”
Masengesho Vainqueur uri mu bakinnyi bahanzwe amaso muri iri rushanwa, yavuze ko yishimiye kongera gukinira mu ikipe ye, atangaza yifuza kuzasoza mu bakinnyi batanu ba mbere avuye ku mwanya wa karindwi yari yabaye mu isiganwa riheruka.
Ati “Kongera gukinira Benediction bisobanuye byinshi kuko ni yo natangiriyemo igare. Tour du Rwanda y’uyu mwaka nayiteguye neza, ubu intego ni ukwitwara neza kuko ubu nshaka kuzaza mu bakinnyi batanu ba mbere.”
Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026 kavuye mu Rukomo mu Karere ka Gicumbi kagasorezwa i Rwamagana, kegukanywe na Itamar Einhorn ukinira NSN Devo Team yo muri Israel.
Ku munsi wa kabiri w’isiganwa, hazakorwa ibilometero 135 ubwo abasiganwa bazahaguruka i Nyamata mu Karere ka Bugesera berekeza i Huye.
Ku munsi wa kabiri w’isiganwa, hazakorwa ibilometero 135 ubwo abasiganwa bazahaguruka i Nyamata mu Karere ka Bugesera berekeza i Huye.

Benediction Banafrica Team yasubiranye intego zo kwegukana etape muri Tour du Rwanda yari imaze imyaka ibiri ititabira

Uwiduhaye Mike wa Benediction Banafrica Team yabaye umunyarwanda wahize abandi mu gace ka mbere kasorejwe i Rwamagana
