Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Babiri baguye mu mpanuka yabereye muri etape ya mbere ya Tour du Rwanda

EMMY 0



Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda, bwatangaje ko abantu babiri baguye mu mpanuka y’imodoka zibanza imbere y’amagare, abandi batandatu barakomereka.


Kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, ni bwo isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda ryatangiye gukinwa, etape ya mbere ikaba yaturukaga mu Karere ka Gicumbi yerekeza mu Karere ka Rwamagana.


Mbere y’uko abakinnyi bahaguruka, habanje imodoka zirimo ibigo byamamaza muri iri siganwa, ariko zigeze mu Karere ka Gatsibo, i Gabiro, imwe muri zo ita umuhanda igonga abafana bari ku muhanda.


Abantu babiri muri bo bahise bitaba Imana, abandi batandatu bakomeretse bahita bihutanwa kwa muganga, mu gihe Polisi y’u Rwanda iri gukora iperereza ku cyateye iyo mpanuka.


Nyuma y’isiganwa, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare, Ndayishimiye Samson, yasabye abari i Rwamagana gufata umwanya wo kwibuka abaguye muri iyo mpanuka.


Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Candy Basomingera, yasabye abakoresha iyi mihanda kubahiriza amategeko y’umuhanda, anihanganisha imiryango y’ababuze ubuzima.


Ati “Twababajwe n’amakuru y’abantu babuze ubuzimwa muri aka gace ka mbere ka Tour du Rwanda, ariko nanone tugasaba abakoresha umuhanda kwitonda, n’abakurikira isiganwa bakaba maso mu gihe bari gushyigikira abakinnyi. Turihanganisha imiryango yabuze ababo, tunifuriza abakomeretse gukira vuba.”


Umunya-Israel, Itamar Einhorn, ukinira UCI ProTeam NSN Cycling Team wegukanye etape ya mbere, ndetse ahita anambara umwambaro w’umuhondo. Uyu yakurikiwe na Hodei Gabina Munoz wa Soudal Quick-Step Devo Team na Mewael Girmay wa Istanbul Team.



Abakomerekeye mu mpanuka bagiye kwitabwaho n'abaganga

Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.