Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Kivumbi King yemera ko hari igihembo yahawe mu muziki cyari gikwiye Bruce The 1St

EMMY 0



Kivumbi King yavuze ko yemeranya n’abavuga ko igihembo aherutse guhabwa mu ‘Isango na Muzika Awards’ atari agikwiye, ndetse ashimangira ko ku bwe cyakabaye cyarahawe Bruce The 1St.


Ibi Kivumbi King yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE.


Ati “Nagiha Bruce The 1St ariko ntacyo nzamuha kuko ni icyanjye. Niwe wakoze album nini ya Hip Hop, n’ubu urebye ku mbuga zicuruza imiziki nka Audiomack iracyari iya mbere.”


Bruce The 1st Kivumbi ahamya ko yaha iki gikombe aherutse gushyira hanze album yise ’T.O.N’ yasohotse mu Ukuboza 2025.


Mu minsi ishize ubwo habaga ikiganiro n’abanyamakuru gitegura igitaramo ‘Icyumba cya rap’, Bull Dogg yavuze ko yatunguwe bikomeye no kubona Kivumbi King yarahawe igihembo cy’umuraperi w’umwaka nyamara atarakoze injyana ya Hip Hop mu gihe hari abandi bari barayikoze.


Kivumbi King yongeye gushimangira ko yemeranya n’ibyo Bull Dogg yavuze, icyakora ahamya ko atagaya ibyo abategura Isango na Muzika awards, bakoze kuko asanzwe ari umuhanzi ukora injyana ya Hip Hop.


Ati “Narabibonye rwose kandi buriya nta n’umutima mubi yabivuganye kuko ni umuvandimwe wanjye […] sinakwikura mu cyiciro cy’abaraperi kuko nararapye kandi ndacyakora imiziki yo kurapa. Ubanza ari uko nkora ibintu byinshi nta cyiciro cyanjye barashyiraho, ariko ndemeranya na we rwose.”


Ku rundi ruhande, Kivumbi King avuga ko bakwiye kwakira ko yamaze kubika iki gihembo iwe.


Ati “Nubwo nemeranya nawe igikombe ndakibitse nubundi ntaho kizajya, ndagifite kiri iwanjye rwose.”


Kivumbi King ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda by’umwihariko muri iyi minsi akaba aherutse gusohora indirimbo nshya yise ‘Ituze’ yakoze abifashijwemo na 1:55AM Ltd.




Ku bwa Kivumbi asanga igihembo yahawe cyari gikwiye Bruce The 1st


Kivumbi aherutse guhabwa igihembo cy'umuraperi w'umwaka ntibyavugwaho rumwe

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.