
Abangavu bo mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba bagaragaje ko gusura abahungu bibana mu nzu (ghetto) biri mu byongera ibyago byo guterwa inda ku bangavu.
Babigarutseho mu bukanguramba ku burenganzira bw’umwana no kwirinda inda ziterwa abangavu, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yakoreye muri College Adventiste de Rwankeri ku wa 24 Gashyantare 2025.
Ni ubukangurambaga bukozwe mu gihe mu 2025, ubushakashatsi bwa karindwi ku bwiyongere bw’ubuzima bw’abaturage DHS 7 bwagaragaje ko mu myaka itanu ishize umubare w’abangavu baterwa wiyongereye uva kuri 5% ugera 8%.
Bajeneza Claudine uri mu banyeshuri barenga 900 biga kuri iki kigo kimaze imyaka 50 gishinzwe, yavuze ko gusura abasore muri ‘ghetto’ biri mu byongera ibyago byo guterwa inda ku mwangavu.
Ati “Iyo umusore akubwiye ngo ngwino unsure muri ghetto uba wumva ugiyeyo gukora iki? Nk’abangavu dukwiye kujya dutekereza byimbitse mbere mbere yo gufata icyemezo”.
Tuyishime Loice, wiga mu mwaka wa gatanu, yashimye komisiyo yabaganirije ku kwirinda inda ziterwa abangavu, avuga ko ibiganiro nk’ibi byiyongereye byagabanya inda ziterwa abangavu.
Umurerwa Pascaline yasabye ababyeyi kutagira isoni zo kuganiriza abana babo ubuzima bw’imyororokere.
Ati “Umwana ni uwawe uramukunda, iyo utamugiriye inama z’uko akwiye kwitwara, bikamugiraho ingaruka, izo ngaruka nawe nk’umubyeyi zikugeraho”.
Twagirayezu Jean de Dieu wigisha kuri iki kigo yashimye igitekerezo cy’umunyeshuri wakebuye bagenzi be, ababuza gusura abasore bibana avuga ko ari nacyo Bibiliya ivuga.
Ati “Mu itangiriro 34, 1-5 harimo inkuru y’umukobwa wa Yakobo witwa Dina wagiye gusura umuhungu amufata ku ngufu. Uwo mukobwa iyo agira amakenga ntajyeyo, ntabwo icyo kibazo yari guhura nacyo. Nk’umurezi inama ngira abangavu ni ukugira amakenga mbere yo kujya gusura umuhungu utabana n’ababyeyi be”.
Umuyobozi w’ishami ryo kwigisha no guteza imbere uburenganzira bwa muntu muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Uwizera Alice yasabye abangavu guha agaciro inama z’ababyeyi n’abarezi zibabuza kujya mu tubyiniro no mu nzu z’abasore, abibutsa ko ibyo atari ukubabuza uburenganzira bwabo.
Ati “Uburenganzira bujyana n’inshingano. Umwana afite inshingano yo kubaha amategeko n’amabwira. Ntabwo umwana yemerewe guhabwa ibyo akeneye byose kuko ni umwana, aracyarerwa. Niyo mpamvu hari ababyeyi, hari abarezi. Iyo batubuza ibintu bimwe na bimwe akenshi twumva bakabya ariko iyo ukuze nibwo ubona ko babungabunze ubuzima bwawe”.
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, bwagaragaje ko 57,1% by’abangavu baterwa inda, baziterwa n’abo basanzwe ari inshuti, 7% bakaziterwa n’abaturanyi babo mu gihe 2% bazitewe n’abo bafitanye isano.

Umuyobozi w’ishami ryo kwigisha no guteza imbere uburenganzira bwa muntu muri NCHR, Uwizera Alice, yasabye abangavu guha agaciro inama z’ababyeyi
