Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

U Rwanda rwakiriye impunzi n’abimukira 164 baturutse muri Libya

NSHUTI KENNEDY 0

 Ku wa 25 Gashyantare 2026, Leta y’u Rwanda yakiriye impunzi n’abimukira 164 bari baraheze muri Libya, bose bakomoka mu bihugu byo muri Afurika.


Aba barimo 143 bakomoka muri Sudani imaze imyaka hafi itatu yugarijwe n’intambara, 19 bakomoka muri Eritrea, umwe ukomoka muri Ethiopia n’umwe wo muri Sudani y’Epfo.


Gahunda yo kwakira impunzi n’abimukira baturuka muri Libya ishingiye ku masezerano u Rwanda rwagiranye n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).


Iyi gahunda izwi nka ETM (Emergency Transit Mechanism) igamije gushakira impunzi n’abimukira baheze muri Libya aho kuba by’agateganyo mu gihe bashakirwa ibihugu bazabamo burundu.


Impunzi n’abimukira baturuka muri Libya bacumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera. Aho ni ho batangira ibyangombwa, bigasuzumwa mbere yo koherezwa mu bindi bihugu byemeye kubakira ngo babituremo.


Kuva ETM yatangira gushyirwa mu bikorwa mu 2019, u Rwanda rumaze kwakira impunzi n’abimukira 2760 baturutse muri Libya, barimo abarenga 2500 bamaze kubona ibindi bihugu bibakira.

Izi mpunzi n'abimukira bageze mu Rwanda mu masaha y'ijoro

Ku kibuga cy'indege cya Kigali, imizigo yabo yabanje gusakwa

Impunzi n'abimukira baturutse muri Libya biganjemo abakomoka muri Sudani

Bakomereje mu nkambi y'agateganyo ya Gashora i Bugesera

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.