
Ku wa 24 Gashyantare 2026, u Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 32 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na 31 bo mu miryango yabo.
Aba Banyarwanda boherejwe n’ishami ry’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) rishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, DDR&S.
Bakiriwe mu kigo cya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi (RDRC) giherereye i Mutobo mu karere ka Musanze, kugira ngo bahabwe amahugurwa mbere y’igihe gito azabafasha kubana neza n’abandi Banyarwanda no kwiteza imbere.
Inyandiko ya MONUSCO igaragaza ko aba barwanyi barimo abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR-FOCA bakoreraga mu bice bitandukanye, abo muri CNRD ndetse na Nyatura CMC; imitwe yose ihuzwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abarwanyi batashye biganjemo urubyiruko kuko abenshi bafite imyaka iri hagati ya 18 na 30. Umukuru muri bo ni umugore witwa Odette wabaga mu mutwe w’abarwanyi badasanzwe wa FDLR uzwi nka CRAP, akaba afite imyaka 53 y’amavuko.
MONUSCO igaragaza ko abarwanyi batashye barimo abagore barenze 10 n’umwana umwe warwaniraga muri Nyatura CMC. Abo mu miryango yabo batashye ni abana bari mu kigero cy’imyaka iri hagati y’umwe na 11.
RDRC igaragaza ko kuva mu 2001 kugeza mu Ukwakira 2025, u Rwanda rwakiriye abarwanyi 12.602 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro ifite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano, basubizwa mu buzima busanzwe.
Nubwo u Rwanda rugaragaza ko rwiteguye kwakira abemeye kurambika intwaro, Leta ya RDC ikora ibishoboka byose kugira ngo badataha. FDLR FOCA yo yiyemerera ko igifiteyo abarwanyi benshi kandi ko biteguye gukomeza kurwana.
Muri Kamena 2025, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko abarwanyi ba FDLR FOCA babarirwa hagati ya 7000 na 10.000 kandi ko bivanga n’abaturage iyo bamenye ko bagiye kugabwaho ibitero.

Abarwanyi ba FDLR bakiriwe mu kigo cya Mutobo mbere yo gusubira mu buzima busanzwe
