
Donald Trump akomeje kunenga abayobozi b’ibihugu byo mu Burayi bitamuhaye ubufasha bukwiriye mu kugaba ibitero kuri Iran.
Igihugu kigezweho ni u Bwongereza busanzwe buzwiho kuba umufatanyabikorwa ukomeye wa Amerika. Trump yavuze ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, uko byagenda kose ataba mwiza nka Winston Churchill kuko yazuyaje mu kumufasha.
Uyu Winston Churchill ni umwe mu bayobozi bamamaye cyane u Bwongereza bwagize. Yabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu mu Ntambara y’Isi ya Kabiri. Yayoboye kuva mu 1940 kugeza mu 1945 yongera kuyobora mu myaka ya 1950.
Trump ntiyishimiye uburyo u Bwongereza butafashije byuzuye Amerika ndetse bugatekereza kabiri ku kuyiha ibirindiro byabwo ngo ibikoreshe ku kugaba ibitero kuri Iran.
Trump uzwiho kutaripfana yakomeje ati “Uyu ntabwo ari Winston Churchill turi gukorana.”
Uretse u Bwongereza na Espagne yanze guha Amerika uburenganzira ku birindiro byayo ngo bibe byakoreshwa mu gutera Iran.
Ni ibigaragaza ko abafatanyabikorwa ba Amerika batumva neza impamvu yo gutera iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati, kuko babifata nko kutubahiriza icyo amategeko mpuzamahanga asaba.
Starmer yavuze ko u Bwongereza butigeze bwijandika mu bitero bya Israel na Amerika kuri Iran kuko igisirikare cyabo kidapfa kujya mu bintu gutyo gusa, ahubwo ari ibintu biba bigomba gukorerwa igenamigambi.
Ikindi Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ntabwo yari ashyigikiye ibyo guhindura ubutegetsi muri Iran.
Ku wa 2 Werurwe 2026, ibirindiro by’u Bwongereza muri Chypre byagabweho ibitero bikekwa ko byakozwe n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiye Iran.
Mu nama yagiranye na Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, Trump yagaragaje ko atigeze yishimira uburyo indege za Amerika z’intambara zitifashishije ibirindiro by’u Bwongereza bya Diego Garcia biherereye mu Nyanja y’u Buhinde, byafatwaga nk’iby’ingenzi ku bitero Amerika iri kugaba.
Ati “Ntabwo nishimiye u Bwongereza. Byadusabye iminsi itatu, ine dushakisha aho twagusha indege zacu. Byari kudufasha iyo indege zacu zigwa hariya aho kumara amasaha menshi mu kirere. Twaratunguwe cyane.”
Mu myaka myinshi, u Bwongereza bwafatanyije na Amerika mu bya gisirikare nko gufatanya mu butasi no guhuza ibikorwa bya gisirikare.
Ubufatanye bwakomeye ku bwa Churchill, Margaret Thatcher na Tony Blair ku ruhande rw’u Bwongereza no ku bwa Franklin D. Roosevelt, Ronald Reagan na George W. Bush.
Trump yabwiye The Sun ati “Birababaje kubona uyu mubano utameze neza nk’uko wahoze.”
Yavuze ko yatunguwe no kubona u Bwongereza bushidikanya ku gufasha Amerika ashimira u Budage n’u Bufaransa bwabateye ingabo mu bitugu.

Trump yikomye Starmer utaramubaniye mu gutera Iran
