Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

NCBA Bank Rwanda yafunguye ishami i Rusizi

EMMY 0


NCBA Bank Rwanda yafunguye ishami rishya i Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’ubucuruzi bw’imbere no korohereza abantu kubona serivisi z’imari.


Ni ishami ryafunguwe mu Mujyi wa Kamembe i Rusizi hafi y’isoko. Rigamije kwagura imikoranire n’abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse, abahakorera ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abahinzi, abakora ubucuruzi bw’amahoteli ndetse n’abahatuye bakomeje kwiyongera.


Umuyobozi Mukuru wa NCBA Rwanda, Maurice Toroitich, ubwo yafunguraga iryo shami, yavuze ko biteguye gukorana n’ab’i Rusizi kugira ngo iterambere ryabo ryihute.


Ati “Twaje hano nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere rya Rusizi. Twiteguye kubumva, kubashyigikira no guterana intambwe ijya imbere mu by’ubucuruzi n’abantu bakora cyane buri munsi kugira ngo biteze imbere n’imiryango yabo, aka karere n’Igihugu muri rusange."


I Rusizi ni ahantu h’ingenzi mu by’ubucuruzi kuko ari inzira y’ubucuruzi bwambukiranya umupaka dore ko hahana imbibi n’Umujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Ibyo bituma hakorerwa ubucuruzi bwagutse, gusa NCBA Bank Rwanda igaragaza imikorere yayo i Rusizi izarenga ubucuruzi ikagera no mu zindi nzego zifasha mu kuzamura ubukungu bw’ako karere.


Banki ya NCBA yamaze kugaragaza ko yiteguye ndetse yatangiye kureshya abashoramari mu by’ubuhinzi, abacuruza iby’amahoteli ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu ndetse n’abashoramari mu miturire n’inzu zo gucururizamo.


Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri NCBA Rwanda, Nkubito Samuel, yavuze ko ishami ry’iyo banki i Rusizi ryashyizwe hafi y’isoko kugira ngo ribashe gukorana byoroshye n’abacuruzi.


Ati “Abacuruzi bato n’abaciriritse ni urufatiro rw’ubukungu bw’u Rwanda. Guhera ku bacuruzi b’amaduka manini n’amato kugeza ku bacuruzi b’ibikomoka ku buhinzi n’abatanga serivisi bose bafatiye runini imibereho y’abantu benshi. Twaje hafi yanyu kugira ngo tubahe serivisi z’imari zibafashe kwihuta mu kugera ku iterambere rirambye.”


Ifungurwa ry’iri shami rya Rusizi ni igikowa kimwe muri gahunda ya NCBA ikomeje yo kwagura amashami imbere mu Rwanda n’ahandi ikorera muri Afurika.


Uretse mu Rwanda, NCBA Bank ikorera mu bindi bihugu bine bya Afurika ari byo Kenya, Uganda, Tanzania na Côte d’Ivoire hose ikaba ihafite mashami arenga 115 ndetse n’abakiliya barenga miliyoni 60.


Toroitich yagaragaje ko ibyo bituma gukorana n’iyo banki bifasha kwisanga ku isoko rinini rya Afurika y’Iburasirazuba mu bijyanye n’imari.


NCBA Bank Rwanda kandi muri serivisi z’ikoranabuhanga ntiyatanzwe kuko ari yo itanga inguzanyo izwi nka ‘MoKash’ no kwizigamira kuri telefone ku bafatabuguzi ba sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda.


Binyuze muri ubwo buryo bwa ‘MoKash’, NCBA Bank Rwanda ibasha guha serivisi abakiliya bagera hafi kuri miliyoni esheshatu babukoresha; ibi bituma iba banki ya mbere mu Rwanda ifite abakiliya benshi iha serivisi z’ikoranabuhanga mu by’imari.


Abakora ubucuruzi mu Karere ka Rusizi bagaragaje ko bishimiye kuhagira ishami rya NCBA Bank Rwanda kuko bakeneye inguzanyo zibanogeye zizafasha ubucuruzi bwabo gutera imbere.


Kugeza ubu, NCBA Bank Rwanda ifite icyicaro gikuru i Kigali ikahagira n’amashami atatu n’andi ari mu ntara i Musanze, Nyagatare, Kayonza, Rubavu n’irya Rusizi ryiyongeyeho.



NCBA Bank Rwanda yafunguye ishami i Rusizi


Umuyobozi Mukuru wa NCBA Rwanda, Maurice Toroitich, ubwo bafunguraga iryo shami, yavuze ko biteguye gukorana n’ab’i Rusizi kugira ngo iterambere ryabo ryihute

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri NCBA Rwanda, Nkubito Samuel, yavuze ko ishami ry’iyo banki i Rusizi ryashyizwe hafi y’isoko ngo ribashe gukorana byoroshye n’abacuruzi


Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.