
Imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi rizwi nka ‘Salon International de l’Agriculture: SIA ’ ribera buri mwaka i Paris mu Bufaransa, u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya gatanu ryasojwe.
Ni umurikagurisha rimaze iminsi icyenda, ryabaga ku nshuro ya 60. Ryitabirwa n’abantu benshi cyane barenga ibihumbi 600.
U Rwanda n’ikimwe mu bihugu byitabiriye mu bihugu birenga 100 Uyu mwaka, ibigaragaza uburyo rukomeje guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga.
Iri murikagurisha ribera ahazwi nka Paris Expo–Porte de Versailles’ riba mu mpera za Gashyantare kugeza mu ntangiriro za Werurwe buri mwaka.
Rigaragaza ibikomoka ku buhinzi, ubworozi n’ibicuruzwa bibukomokaho, ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi, guteza imbere ubufatanye, ihangwa ry’ibishya n’ibindi.
SIA 2026 yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026, Itangizwa ku mugaragaro nk’uko bigenda buri mwaka na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) na Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa.
Iri murikagurisha ni urubuga rwiza ku bacuruzi n’abahinzi, ba rwiyemezamirimo n’abashoramari ku bijyanye no gusangira inararibonye, byose bigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
Muri iri murikagurisha u Rwanda rwahagarariwe n’ibigo 15. Mu byo bamurika harimo ikawa, icyayi, ubuki n’ibindi.
Ni uburyo bwo kugaragaza umuhati n’imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubwororozi, no gufasha Abanyarwanda kugera ku masoko mpuzamahanga.
Umuhuzabikorwa wa SIA 2026 , Rwayitare Valentin, yashimiye intambwe abaturutse mu Rwanda bagiye kumurika ibihingwa bitandukanye biva mu buhinzi, bamaze kugeraho.
Uyu Munyarwanda utuye i Paris yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri aryitabiriye ku buryo byamwunguye ubumenyi butandukanye, akanabona neza ishusho y’u Rwanda mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.
Ati “Ni igikorwa ngarukamwaka kiduhuza yaba abikorera yaba abageza ibicuruzwa ku babikeneye banini, bikerekana uburyo u Rwanda ruri kwiteza imbere binyuze muri ba rwiyemezamirimo bakora ibintu bitandukanye. Ni ibintu bisaba imyiteguro yo ku rwego rwo hejuru, bisaba uburyo. Binyereka ko ejo ari heza mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi kuko Leta y’u Rwanda iba yakoze ibishoboka kugira ngo baze berekane ibyo bakora.”
Yavuze ko umusaruro bakuramo utari uwo gucuruza gusa, ahubwo banazamura ibendera ry’u Rwanda rukamenyekana ku ruhando mpuzamahanga, ibicuruzwa by’u Rwanda bigasakara byoroshye i Burayi.
Yavuze ko ari ishema rikomeye ku Rwanda ndetse buri mwaka ibintu bigenda bihinduka haba mu bwiza no mu bwinshi bw’ibyo u Rwanda rumurika, ababikora na bo bakungukira ubumenyi ku bindi bihugu byateye imbere. Intego u Rwanda rwihaye ikagerwaho.
Ati “Tugira igihe cyo guhura n’abandi bageza ibicuruzwa ku babikeneye. Urugero hari nk’isoko mpuzamahanga ibihugu byinshi byo ku Isi bijya guhahiramo. Iyo tuhagiye tuba tugiye kumenyekanisha ibyacu no gushaka amasoho aha dutuye kugira ngo ibikorwa byagurwe. Ni igikorwa gikomeye cyane nizeye ko kizanakomeza. Ikindi dusurwa n’abantu benshi cyane.”
Rubayiza Aloys uyobora ikigo gitunganya kandi kikageza ku isoko ry’i Burayi ikawa cyitwa Rwanda Mountain Coffee, yerekanye ko ari ku nshuro ya mbere yari yitabiriye iri murikagurisha ariko yishimiye uko abantu basura ibyo Abanyarwanda bamurika.
Ati “Kuba rero u Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya gatanu wasangaga hari abantu bagaruka gushaka ikawa cyangwa icyayi by’u Rwanda kuko byabaryoheye. Byanyeretse ko ikawa yacu imaze kumenyekana muri uru ruhando rw’amahanga.”
Ibikomoka ku buhinzi ni inkingi ya mwamba ku bukungu bw’u Rwanda.
Nk’ubu Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) giherutse gutangaza ko ko ibyoherejwe mu mahanga kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 20 Gashyantare 2026 byinjirije u Rwanda miliyari 26,9 Frw.
NAEB igaragaza muri iyi minsi itanu, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni ibihumbi 10,6 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi birimo ikawa, icyayi, imboga, imbuto, indabo, ibinyabijumba, ibinyamisogwe, ibinyampeke, amatungo n’ibiyakomokaho.
Mu minsi itanu, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 1.506 z’ikawa yagurishijwe miliyari 13,8 Frw, rwoherezayo toni 1.497 z’icyayi cyagurishijwe miliyari 6,3 Frw.
Inkuru bijyanye
Abanyarwanda bitabiriye imurikagurisha ryo mu Bufaransa banyuzwe n’umusaruro bakuramo
Paris: NAEB yiyemeje kwagura amasoko y’i Burayi yoherezwaho ibikomoka ku buhinzi















Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nkulikiyimfura François asura stand y’u Rwanda



































