Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Abajyanama b’ubuzima batangiye guhabwa telefone zikoresha ’AI’

EMMY 0

 


Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gutanga telefone zigezweho ku bajyanama b’ubuzima bose hirya no hino mu gihugu.


Ni igikorwa kigamije kubafasha kubona uko buzuza neza inshingano zabo za buri munsi n’uburyo bwo kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.


Ku wa 28 Mutarama 2026, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangije igikorwa cyo guha abajyanama b’ubuzima telefone zigezweho bemerewe na Perezida Paul Kagame mu Murenge wa Bweyeye.


Izi telefone zifite ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rifasha gutahura indwara, kuvura no kubika amakuru y’ubuvuzi.


Gutangiza iki gikorwa byabereye mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa Gatandatu, ubwo Minisitiri Nsanzimana yifatanyaga n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare.


Ku ikubitiro, abajyanama 92 bahise bazihabwa aho muri Bweyeye, zikaba zizifashishwa n’abajyanama b’ubuzima mu gukurikirana umunsi ku wundi abaturage.


Ni igikorwa kizakomeza, abajyanama b’ubuzima hirya no hino mu gihugu bagahabwa telefone zigezweho zizabafasha mu mirimo yabo itandukanye binyuranye n’uko byakorwaga, aho telefone yahabwaga abajyanama bahagarariye abandi.


Ubwo Perezida Kagame yahuraga n’Abajyanama b’ubuzima mu 2024, ni bwo yabijeje ko hagomba guterwa intambwe yo gukoresha ikoranabuhanga.


Nyuma y’uko abajyanama bose bo mu gihugu uko ari ibihumbi birenga 58 bahawe telefone, bazanahugurwa uburyo bazajya bazifashisha mu kazi kabo ka buri munsi.


Ikindi cy’ingenzi cyakozwe mu Murenge wa Bweyeye, ni uko Ikigo Nderabuzima cya Bweyeye cyahawe umuganga uhoraho n’imodoka izafasha mu bikorwa by’ubuvuzi.


Abivuriza kuri icyo kigo Nderabuzima barabyishimiye ndetse bagaragaza ko ari intambwe nziza igiye kubafasha kubona ubuvuzi uko babukeneye.


Mutuyimana Esther yagize ati “Ubu twaryoshye cyane ubwo tubonye umuganga, ni umubyeyi mwiza nabonye azatwitaho cyane, natwe tuzamwubaha.”


Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko igihugu gifite icyerekezo cyo kwirinda ko abaturage bakora ingendo bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.


Ati “Umuntu uri aha Bweyeye, turifuza ko atajya i Gihundwe, gushaka umuganga cyangwa se kujya kubagwa igihe kubyara byagoranye, kandi hano hari umuganga ushobora kuza. Ibyo byose bigenda byongera ireme ry’ubuvuzi. Uko bugenda bumanuka bwegera abaturage.”


Yakomeje ashishikariza abaturage kugaragaza ahagitangwa serivisi mbi kugira ngo bikosorwe muri uru rwego rw’ubuvuzi.


Ati “Turashishikariza abaturage aho babonye serivisi itari nziza kubivuga, ukanayisaba kuko ni uburenganzira. N’abaganga tubashishikariza kugira ubunyamwuga cyane kandi byose tubifite muri gahunda nubwo bitahita bikemukira umunsi umwe.”



Abajyanama b'ubuzima bo muri Bweyeye bahawe telefone zigezweho


Abajyanama b'ubuzima bashima ko telefone bemerewe zikomeje kubageraho


Umurenge wa Bweyeye ni umwe muri 18 igize Akarere ka Rusizi


Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.