
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ntacyo bimubwiye kuba Iran izitabira Igikombe cy’Isi kizabera mu gihugu cye, Canada na Mexique.
Uyu muyobozi yabigarutseho mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel bikomeje kugaba ibitero kuri Iran.
Aganira n’ikinyamakuru, Politico, Trump yagize ati “Mu by’ukuri ntabwo mbyitayeho. Ntekereza ko Iran ari igihugu cyatsinzwe bikomeye.”
Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, kizaba kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026. Iran iri mu Itsinda G hamwe na Misiri, u Bubiligi na Nouvelle-Zélande.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran, Mehdi Taj, aherutse guca amarenga ko iki gihugu gishobora kutazitabira iri rushanwa.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyo muri Iran cya IRIB TV3, ku wa Mbere, tariki ya 2 Gashyantare 2026, Taj yagize ati “Ntabwo nabihamya neza, ariko byanze bikunze hari ingaruka bizagira. Ikiriho ni uko inzego zose nkuru zireberera umupira w’amaguru muri Iran, zigiye kwicara zifate umwanzuro ukwiriye.”
“Muri aka kanya icyo navuga ni uko bitewe n’ibitero n’ubukana bifite, sinizera ko kiriya ari Igikombe cy’Isi twaba dutegereje imbere yacu.”
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Mattias Grafstrom yatangaje ko bashishikajwe no kuzagira irushanwa ryiza ritekanye kandi rizitabirwa na buri wese.

Donald Trump yagaragaje ko ntacyo bimubwiye kuba Iran izitabira Igikombe cy'Isi kizabera mu gihugu cye

Iran ishobora kwikura mu Gikombe cy'Isi cya 2026
