
Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi no mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye ari i Genève, Urujeni Bakuramutsa, yagaragaje ko umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi watewe n’ibibazo birimo iby’imiyoborere biri muri iki gihugu cy’Abanye-Congo.
Mu kiganiro cy’akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku bibera mu karere k’Ibiyaga Bigari, Ambasaderi Bakuramutsa yibukije amahanga ko muri RDC hari imitwe yitwaje intwaro irenga 160, yiganje mu burasirazuba.
Yagize ati "Mu burasirazuba bwa RDC, ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka irenga 30. N’uyu munsi, imitwe irenga 160 ikomeje gukorerayo, cyane cyane mu ntara zo mu burasirazuba. Ikibazo gifite ubwo bukana n’igihe kimaze, giterwa n’ibibazo by’imbere n’ibiri mu nzego.”
Yagaragaje ko umutekano muke utagarukira mu burasirazuba bwa RDC, kuko wageze no mu bindi bice by’iki gihugu birimo no hafi y’umurwa mukuru, Kinshasa, ahakorera imitwe yitwaje intwaro nka Mobondo, ibi bikaba bishimangira ko ibibazo biri mu miyoborere y’inzego z’iki gihugu.
Ku mutwe witwaje intwaro wa M23 u Rwanda rushinjwa gufasha, Ambasaderi Bakuramutsa yatangaje ko ugizwe n’Abanye-Congo bafashe intwaro kubera ibibazo bibabangamiye birimo ibya politiki n’umutekano, kandi ko Leta ya RDC ari yo ifite inshingano y’ibanze yo kubikemura binyuze mu nzira za politiki.
Muri Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashimangirwa n’andi yasinywe tariki ya 4 Ukuboza 2025.
Leta ya RDC yemeye gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ariko kugeza ubu iracyawuha ubufasha binyuranyije n’imyanzuro y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, yanawinjije mu gisirikare cyayo, nk’uko Ambasaderi Bakuramutsa yabishimangiye.
Ambasaderi Bakuramutsa yatangaje ko uyu mutwe washinzwe n’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’Interahamwe zagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uri mu biteza umutekano muke mu karere, yibutsa Leta ya RDC ko igomba kuwusenya nk’uko amasezerano y’amahoro abiteganya.
Yagaragaje ko hakenewe ubusesenguzi bwimbitse ku mpamvu muzi z’ikibazo cy’umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari kugira ngo hamenyekane inshingano buri gihugu gifite mu kugikemura.

Ambasaderi Bakuramutsa yagaragaje ko muri RDC harimo imitwe yitwaje intwaro irenga 160 yavutse bitewe n'ibibazo by'imiyoborere
