
Uwayezu Jean Fidèle wabaye Perezida wa Rayon Sports yagaragaje ishusho y’uko imiyoborere yayo ikwiriye kuba imeze, ndetse ko ari ikipe ikwiriye abayobozi badakorera “inda zabo”.
Uwayezu yayoboye Rayon Sports kuva mu 2020 kugeza mu 2024, icyo gihe akaba yarashyizweho nk’igisubizo cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), kubera ibibazo bishingiye ku miyoborere byari muri iyi kipe.
Nyuma y’uburwayi bwatumye adakomeza kuyobora iyi kipe, Gikundiro yagize izindi nzego ziyiyoboye, zirimo Umuryango wayo wari uyobowe na Twagirayezu Thaddée, Urwego rw’Ikirenga ruyobowe na Muvunyi Paul.
Izi nzego zombi zananiwe kumvikana kugeza ubwo RGB yongera kwitambika mu bibazo by’iyi kipe, ari na byo Uwayezu aheraho agaragaza uko Rayon Sports yagakwiriye kuba yubatse mu miyoborere yayo.
Ati “Since iteka ariko ni ko mbibona, Rayon Sports ni iya twese ntigira nyirayo. Turayikunda ariko isa nk’aho itagira nyirayo. Imyaka itandatu irashize ari RGB, inzibacyuho, RGB, inzego nkuru, ni ukuvuga ngo twe twananiwe kwiyobora.”
“Urwego ruzamo nka RGB kugira ngo rukugire inama ku byerekeye imiyoborere n’amategeko, ariko ntabwo rukubitata umwotso aharwaye. Nabonye uburo bwinshi butagira umusururu.”
Mu kiganiro yagiranye na Radio Maria Rwanda, yongeyeho ko iri ari ryo zingiro ryo kutumvikana kw’aba bari kuyobora ikipe, bityo adashyigikiye ko iyoborwa n’abantu benshi, keretse haramutse habayeho amategeko yashyizweho na RGB, yemera Umuyobozi Mukuru ufite uburenganzira buhagije.
Uwo Muyobozi Mukuru na we yagakwiriye kuba afite urwego rwa Perezida na Visi Perezida rumukuriye, ariko nanone bakaba atari abantu bigeze kwijandika mu bibazo biheruka kugaragara muri Rayon Sports.
Uwayezu wavuze ko atakongera kuyobora Rayon Sports kabone n’iyo yaba agiriwe icyizere n’abakunzi bayo, avuga ko ikeneye abayobozi badakorera mu nyungu zabo.
Ati “Bagomba kuba ari abantu bakwiriye kuba bahuje, ari abantu bakorera Rayon Sports bashaka kuyibyaza umusaruro w’igihe kirambye, atari abantu bakorera ibyubahiro byabo cyangwa se inda zabo.”
Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 37, iri kuyoborwa na Murenzi Abdallah nk’Umuyobozi w’Inzibacyuho, yahawe inshingano zo gushyira ku murongo amategeko y’iyi kipe.

Uwayezu Jean Fidèle wahoze ayobora Rayon Sports yagaragaje imiyoborere iyikwiriye
