Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Uwikunda mu bazahugurirwa gusifura imikino ya nyuma ya CAF

EMMY 0



Uwikunda Samuel ari mu basifuzi 29 bazahabwa amahugurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), mbere y’uko basifura imikino ya nyuma ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.


Ku wa 13 Werurwe 2026, ni bwo mu bihugu bitandukanye hazatangira kubera imikino ibanza ya ¼ ku makipe yitwaye neza mu matsinda ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.


Mbere y’uko iyi mikino ikinwa, CAF yatoranyije abasifuzi bazayisifura, ariko bakabanza kujya i Cairo mu Misiri, aho bazafata amahugurwa yo gusifura iki cyiciro. Ni amahugurwa ateganyijwe hagati ya tariki ya 4 na 8 Werurwe 2026.


Muri abo basifuzi harimo Umunyarwanda umwe gusa ari we Uwikunda Samuel, uzaba uri kumwe n’abandi 28 baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.


Aba bose bari kumwe na Uwikunda uheruka kuba Umunyarwanda rukumbi wasifuye mu bikombe bya Afurika inshuro ebyiri, bazatoranywamo abazayobora imikino ya kugeza ku mukino wa nyuma.


Mu bazitabira amahugurwa harimo n’Umunya-Afurika y’Epfo, Abongile Tom, uzayobora umukino wa CAF Champions League uzahuza Al Hilal SC ikinira imikino yayo muri Stade Amahoro, i Kigali, ihanganye na RS Berkane yo Maroc.


Mu rwego rwo kwitegura uyu mukino Al Hilal SC yoroherejwe kuwitegura, umukino wayo w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona y’u Rwanda uzayihuza na Gicumbi FC, ushyirwa muri Stade Amahoro ku wa Kabiri, tariki ya 3 Werurwe, saa Mbili n’Igice z’Ijoro.



Uwikunda Samuel mu bazasifura imikino ya nyuma ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup


Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.