Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

José Mourinho ashobora gutoza Maroc

EMMY 0



José Mourinho yavuzweho gusimbura Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Maroc, Walid Regragui, ushobora gutandukana n’iki gihugu habura igihe gito ngo Igikombe cy’Isi cya 2026 gitangire.


Walid Regragui yatangiye gutoza Maroc muri Kanama 2022, ubwo iki gihugu cyari muri bimwe mu byahagarariye Afurika mu Gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.


Icyo gihe yakoze amateka yo gufasha iki gihugu kugera muri ½ cy’iri rushanwa, asezererwa n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.


Nta gihe gishize kandi uyu mutoza afashije iyi kipe kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025 cyabereye iwayo, aho yatsinzwe bigoranye na Sénégal bigoranye.


Ikinyamakuru Foot Mercato cyatangaje ko uyu mugabo w’imyaka 50 yamenyesheje FRMF ko atagishaka gukomeza gutoza iki gihugu, yifuza kujya ahandi.


Ni amakuru yavugurujwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc, ariko ibinyamakuru byaho bikomeza kuvuga ko bigoye ko uyu mugabo yagumana n’iyi kipe, dore ko amakipe yo muri Arabie Saoudite harimo n’Ikipe y’Igihugu zishaka hasi hejuru.


Ikinyamakuru cy’imikino muri Maroc, Al Mountakhab, cyavuze ko mu gushaka ibisubizo byo kugumisha Atlas Lions mu makipe akomeye ku Isi, hari gutekerezwa José Mourinho ufite amateka mu mupira w’amaguru.


Nubwo yifuzwa n’iki gihugu, José Mário dos Santos Mourinho Félix ni umutoza ugifite amasezerano muri S.L. Benfica yo muri Portugal azamugeza mu mpeshyi ya 2027.


Uyu mugabo w’imyaka w’imyaka 63 yanyuze mu makipe akomeye ku Isi arimo Chelsea, Inter Milan, Real Madrid, Manchester United, Tottenham Hotspur, AS Roma, Porto na Fenerbahçe.



José Mourinho utoza Benfica ashobora gutoza Maroc


Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.