Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati yatangiye kugira ingaruka kuri Formula 1

EMMY 0


Intambara iri hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye kugira ingaruka ku isiganwa rya Formula 1, aho bamwe mu barikina n’abaritegura babuze uko bakora ingendo berekeza muri Australia.


Ku Cyumweru, tariki ya 8 Werurwe 2026, ni bwo hateganyijwe isiganwa rya mbere muri Shampiyona yo gusiganwa mu modoka nto ya Formula 1, ikazahera mu Mujyi wa Melbourne muri Australia.


Bamwe mu bategura iri siganwa bakagombye kuba barageze muri Australia mbere bakajya gutegura irushanwa, abandi barimo abakinnyi n’amakipe yabo bakazahagera nyuma.


Bamwe mu bari kuzakoresha ikirere cyo mu Burasirazuba bwo Hagati by’umwihariko abari kuzakoresha inzira zinyura muri Qatar no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bamenyesheje ko amatike y’indege bari kuzakoresha yasubitswe.


Umuyobozi Uhagarariye Formula 1 muri Australia, Travis Auld, yavuze ko nta mpungenge bafite z’uko iri rushanwa ritazaba nubwo umutekano utifashe neza muri biriya bihugu.


Ati “Amasaha 48 ashize indege zarahagaritswe, ni inshingano zacu rero gushaka ubundi buryo bwakoreshwa ariko amakipe, abakinnyi n’abandi bose bafite aho bahuriye n’irushanwa bakitabira.”


“Ni benshi cyane ariko ndizera neza ko buri wese azaza kandi akitegura irushanwa, ku buryo ritazakomwa mu nkokora.”


Abantu hafi 1000 ni bo bagombaga kugera muri Australia mbere y’uko isiganwa riba. Abagera kuri 500 bashakiwe indege yihariye igomba kubakura mu bihugu byabo i Burayi, ikabajyana ahazabera irushanwa.


Iri siganwa niriramuka rirangiye, hazakurikiraho iryo mu Bushinwa ku itariki ya 15 Werurwe n’iryo mu Buyapani tariki ya 29 Werurwe, bishobora gukinwa nta nkomyi kuko ibi bihugu byombi bitarafunga ikirere cyabyo.


Gusa nyuma y’aya masiganwa hazakurikiraho iryo muri Bahrain tariki ya 12 Mata n’iryo muri Arabie Saoudite tariki ya 19 Mata.


Bivugwa ko aya ashobora gusubikwa kuko ari mu bihugu biri kugabwaho ibitero, ariko Formula 1 ifite icyizere cy’uko umutekano uzaba wongeye kuboneka muri Burasirazuba bwo Hagati.



Formula 1 yatangiye gukomwa mu nkokora n'intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati

Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.