Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Umugore wa Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yishwe

EMMY 0


Umugore wa Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, yapfuye azize ibikomere yatewe n’ibisasu byarashwe mu gitero cyaguyemo umugabo we.


Amakuru y’urupfu rw’umugore wa Ali Khamenei yatangajwe na Televiziyo ya Iran, mu ijoro ryo ku wa 2 Werurwe 2026.


Iyi Televiziyo yavuze ko Mansoureh Khojasteh wari ufite imyaka 78 yakomerekejwe bikomeye n’ibitero Amerika na Israel byagabye ku rugo rwe ku wa 28 Gashyantare 2026, bigahitana umugabo we.


Mansoureh Khojasteh yahise ajya muri koma, kugeza yitabye Imana.


Uyu mugore na Ali Khamenei bashyigiranywe mu 1964.


Intambara ihanganishije Amerika na Iran yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, ndetse yatangiye gukwira mu bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati Iran ivuga ko bikorana na Amerika.



Mansoureh Khojasteh yishwe n’ibikomere yakuye mu gitero cyahitanye umugabo we


Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.