Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Umukino wa AS Kigali na Al-Hilal SC wahinduriwe inyito

Michel 0

 

Nyuma y’uko ikipe ya Al-Hilal SC yo muri Sudani itarahabwa uburenganzira n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, itaraha uburenganzira aba banya-Sudani bwo gukina shampiyona y’u Rwanda, umukino uza kuyihuza na AS Kigali wagizwe gicuti.

Uyu mukino uteganyijwe uyu munsi Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium. Nyuma y’uko benshi bakomeje kuguma mu gihirahiro bibaza inyito y’umukino, ikipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yamaze kubishyiraho umucyo iwita uwa gicuti.

Gusa andi makuru avuga ko igihe cyose aba banya-Sudani baba bahawe uburenganzira na CAF bwo gukina shampiyona y’u Rwanda, ariko bikaba mbere y’uyu mukino, wahita wongera guhindura inyito ukagirwa uwa shampiyona.

Mu minsi ishize ni bwo Rwanda Premier League ishinzwe shampiyona y’u Rwanda y’abagabo, yatangarije abanyamuryango ba yo bungutse amakipe abiri, Al-Hilal SC na Al-Merrikh SC zo muri Sudani, zemerewe gukina iyi shampiyona nyuma y’ubusabe bwa yo.

Kugeza ubu, nta bwo urwego rushinzwe gutegura shampiyona y’u Rwanda, rurasohora Ingengabihe nshya irimo aya makipe yo muri Sudani. Ndetse abanyamuryango b’uru rwego ntibazi igihe zizatangirira gukina.

Umukino wagizwe gicuti

Al-Hilal SC ntiremererwa na CAF gukina shampiyona y’u Rwanda
Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.