Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Ba ’Générals’ babiri bakuwe mu rwego rushinjwa kwima Abanyarwanda bo muri Uganda ibyangombwa

EMMY 0

 


 


Igisirikare cya Uganda cyeguje abasirikare bakuru bari barashinzwe serivisi z’abinjira n’abasohoka, nyuma y’igihe kirenga ibyumweru bibiri Umugaba Mukuru wacyo, Gen Muhoozi Kainerugaba, atangaje ko yirukanye abatuma abo mu bwoko bw’Abanyarwanda bagorwa no kubona ibyangombwa.


Abegujwe ni Gen Maj Apollo Kasiita-Gowa wari ushinzwe ubugenzuzi bw’ubwenegihugu na Brig Gen Johnson Abaho Namanya wari Komiseri ushinzwe ibijyanye na pasiporo mu rwego rw’abinjira n’abasohoka.


Nk’uko ikinyamakuru The New Vision cyabitangaje ku wa 22 Gashyantare 2026, Gen Maj Gowa yamenyesheje abo bakoranaga ati "Ndabamenyesha ko ubutumwa bwanjye na Brig Johnson Namanya Abaho muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbare bwarangiye."


Gen Maj Gowa na Brig Gen Namanya basubiye ku cyicaro gikuru cy’ingabo za Uganda, kugira ngo bahabwe indi mirimo ijyanye n’igisirikare.


Tariki ya 3 Gashyantare 2026, Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwirukana abakozi batuma Abanyarwanda bagorwa no kubona ibyangombwa ariko ntiyahise ahishura amazina yabo.


Yagize ati "Nafashe icyemezo cyo kwirukana aka kanya abakozi bose mu rwego rw’abinjira n’abasohoka batumaga Abanyarwanda bacu bo muri Uganda bagorwa no kubona ibyangombwa. Abandi bazashyirwa mu kazi vuba."


Abanyarwanda ni ubwoko bw’Abanya-Uganda bwemewe n’Itegeko Nshinga, hashingiwe ku kuba bwarabayeho mbere ya Gashyantare 1926. Bamwe muri bo bamaze igihe kinini bagaragaza ko Leta ibima ibyangombwa birimo pasiporo, kubera gushidikanya ku nkomoko yabo, nyamara baravukiye muri Uganda, bakanakurirayo.


Perezida Museveni yinjiye muri iki kibazo mu 2024, yibutsa abo mu nzego bireba ko Itegeko Nshinga ryo mu 1995 riha ubwenegihugu abavukiye muri Uganda, abakomoka ku Banya-Uganda ndetse n’abanyamahanga babyifuza.


Uyu Mukuru w’Igihugu yasabye ko hakorwa isuzuma guhera mu nzego z’ibanze kugira ngo Abanyarwanda bahabwe ibyangombwa ariko hari abari bagitegereje ibisubizo.



Gen Maj Apollo Kasiita-Gowa na Brig Gen Johnson Abaho Namanya bakuwe muri serivisi z'abinjira n'abasohoka

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.