Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Uganda yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko ya EU

EMMY 0



Guverinoma ya Uganda yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ngo isobanure ibibazo byavuzwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 15 Mutarama 2026.


Mu cyumweru gishize ni bwo abagize iyi Nteko Ishinga Amategeko bahamagaje Ambasaderi wa Uganda muri EU, Mirjam Blaak, kugira ngo asobanura ibirego by’uko aya matora aheruka yabayemo ubujura bw’amajwi.


Kuva amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda yarangira ndetse akegukanwa na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yakomeje kuvuga ko yibwe, ndetse asaba EU kugira icyo ikora, na yo ihamagaze uhagarariye Uganda.


Byari biteganyijwe ko uhagarariye Uganda agomba kwitaba iyi Nteko kuri uyu wa Mbere, gusa amakuru dukesha NBS, avuga ko iki gihugu cyanze kwitaba.


Nubwo bimeze gutyo, imirimo y’iyi Nteko yakomeje, aho biteganyijwe ko iri bwumve ibisobanuro by’abari indorerezi muri aya matora yo muri Uganda.



Uganda yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko ya EU


Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.