Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Somaliland ishaka guha Amerika amabuye y’agaciro nk’ingurame y’ubwigenge

EMMY 0

 


Leta ya Somaliland yatangaje ko yiteguye guha Leta Zunze Ubumwe za Amerika amabuye y’agaciro n’ahantu zishinga ibigo bya gisirikare kugira ngo zishyigikire ubwigenge bwayo.


Mu Ukuboza 2025, Israel yatangaje ko ishyigikiye ubwigenge bwa Somaliland, inayizeza ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu. Ibyo byababaje Leta ya Somalia n’ibindi bihugu byinshi, byamagana icyo cyemezo.


Icyemezo cya Israel cyari intsinzi kuri Somaliland, igaragaza ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kwemeza ubwigenge bwayo ku rwego mpuzamahanga.


Minisitiri mu biro bya Perezida wa Somaliland, Khadar Hussein Abdi, yagize ati “Twiteguye guha Amerika uburenganzira bwihariye. Tunemera igitekerezo cyo guha Amerika ibirindiro bya gisirikare.”


Minisitiri Hussein yagaragaje ko Somaliland yizeye ko Amerika izemera icyifuzo cyayo, na yo igatera intambwe nk’iyo Israel yateye mu mpera z’umwaka ushize.


Somaliland yiyometse kuri Somalia mu 1960 ubwo yigobotoraga ubukoloni bw’Abongereza. Kubera imvururu zaranze Somalia mu myaka yakurikiyeho zatumye abo muri Somaliland bashaka kongera kuba bonyine mu 1969.


Mu 1980, abo muri Somaliland bashinjaga Leta ya Somalia kubatoteza baremye umutwe witwaje intwaro wa SNM (Somali National Movement) wari ugamije guhangana n’ubutegetsi bwa Siad Barre kugira ngo yemere ko ubutaka bwabo busubirana ubwigenge.


Mu 1991, SNM yakuyeho ubutegetsi bwa Barre, itangaza ubwigenge bwa Somaliland. Kuva ubwo, yubatse inzego zayo za politiki n’imiyoborere, inzego z’umutekano zayo, igira n’ifaranga ryayo.


Kuva kera, Amerika yagaragaje ko ishyigikiye ubwigenge bwa Somalia yose, inayifasha kurwanya ibikorwa by’iterabwoba biyugarije ibinyujije mu bikorwa bya gisirikare bitaziguye no mu nkunga inyuza mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.


Amerika ntiri mu bihugu byamaganye icyemezo cya Israel cyo gushyigikira ubwigenge bwa Somaliland, ibyatumye bamwe bibaza niba na yo idashobora kuyishyigikira mu gihe kizaza.



Perezida wa Somaliland, Dr. Abdirahman Mohamed Abdalla, ashaka ko Amerika imushyigikira


Minisitiri Khadar Hussein Abdi yatangaje ko Somaliland yiteguye guha Amerika amabuye y'agaciro kugira ngo ishyigikire ubwigenge bwayo

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.