Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

AFC/M23 yungutse abasirikare 1500 bo mu mutwe udasanzwe, biyemeza gukuraho Tshisekedi

EMMY 0


Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryinjije mu ngabo zaryo abarwanyi bo mu mutwe udasanzwe 1518 barimo abavuye mu ngabo za FARDC biyemeje guhangana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.


Umuhango wo gusoza imyitozo ya gisirikare wabereye i Lumangabo ku wa 2 Werurwe 2026.


Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23 Gen Maj Sultani Makenga yavuze ko RDC yashegeshwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi uyobora igihugu nk’akarima ke.


Yavuze ko ingabo za AFC/M23 ziharanira kubohora igihugu, abaturage ntibakomeze kwicwa.


Ati “Tshisekedi yakusanyije abajura bose n’abanyabyaha abaha intwaro kugira ngo bice abasivili babaziza ubwoko bwabo. Bica abaturage banze kugendera ku ngengabitekerezo mbi babashyiramo, bakabica kugira ngo basahure ibyabo.”


Yavuze ko Tshisekedi yafashe Abarundi na bo abajyana muri RDC, abinjizamo iyo ngengabitekerezo, yongeraho abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, abacanshuro bose abinjiza mu gisirikare cy’igihugu, ni yo mpamvu yivugiye ngo igisirikare cy’amabandi.


Gen Makenga yagaragaje ko impunzi ziri mu bihugu bitandukanye zahunze ibikorwa bibi by’ingabo za FARDC n’iyo mitwe itandukanye.


Ati “Ni yo mpamvu umutwe wacu wahagurutse ufata icyemezo cyo gushyira iherezo kuri ibyo bibazo. Ni yo mpamvu turi aha uyu munsi. Kwiyemeza kwinjira muri iki gisirikare, mube mwiteguye kubohora Congo, mwitegure kubohora abaturage, kandi mube mutandukanye n’uko mwahoze mu bihe bya kera.”


Makenga yasabye abarwanyi bashya kutazarangwa n’imyitwarire idahwitse iranga ingabo za Leta bahozemo, ahubwo bakarangwa n’indangagaciro n’ikinyabupfura.


Ati “Aho muzanyura hose ni ngombwa ko abaturage bababonamo impinduka, babone mutandukanye n’uko mwahoze mukiri muri FARDC, bababonemo abacunguzi, aho kuba abajura. Abaturage bacu barababaye cyane igihe kirekire, bamwe bamaze imyaka mu buhungiro, bamwe barishwe, abandi barara mu binani, igihugu cyacu cyarasenywe ni yo mpamvu musabwa kwiyunga kuri bagenzi banyu kugira ngo turangize ako kababaro.”


Gen Makenga yavuze ko bifuza kubaka igihugu cyubashywe n’abaturage bubashywe kandi bizagerwaho.


Ati “Mwiteguye kwirukana ubutegetsi butagira icyo bwitaho bwa Kinshasa?” bose barasubiza bati “Yego Afande”


“Mwiteguye kwemera ko bagenzi banyu bamaze imyaka mu buhungiro bataha? Mwiteguye kwamagana ivangura ryose Tshisekedi yazanye mu bice byacu? Niba mubyiteguye muzavamo abasirikare beza ba ARC, ndetse nyuma yo kubohora igihugu muzubahwa kuko mwakivanye mu maboko y’abatuzuza inshingano.”


Yavuze ko abantu bavuye muri FARDC batazi aho bagiye bashobora gushyirwa mu mfungwa z’intambara bagashyikiriza ubutegetsi bwa Kinshasa.


Ati “Mwese mwiteguye kwirukana Tshisekedi? [bose bati ‘Yego afande] na bariya bose bakorana? Mwanze kuyoborwa n’amabandi?”


Intambara ya FARDC, Wazalendo, abacanshuro, FDLR n’ingabo z’u Burundi bahanganye na AFC/M23 imaze imyaka myinshi ndetse uyu mutwe uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo b’Abatutsi bicwa abanda bakameneshwa wagaragaje ko ushyize imbere kubohora igihugu, ukakivana mu maboko ya Tshisekedi n’abo bafatanyije.


Abarwanyi bo mu mutwe udasanzwe binjiye muri AFC/M23 barimo abahose muri FARDC

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.