
Umugabo wo mu Bubiligi, Koen Darras, usanzwe azwiho guterera imisozi miremire yatangaje ko agiye kuzambuka inyanja ya Atlantic akoresheje ibikoresho byifashishwa mu mukino wa kitesurf.
Yatangaje ko uru rugendo rw’ibilometero 5000 azarukora mu Ugushyingo 2026 aho ateganya kujya agenda ibilometero 170 bizajya bimutwara amasaha 10 ku munsi.
Ateganya ko uru rugendo rusa nk’urudashoboka ruzamutwara iminsi iri hagati ya 30 na 40.
Kitesurf ni umukino ukinirwa mu mazi aho umuntu agenda hejeru y’amazi akoresheje akantu karambuye aba akandagiyeho (board) ndetse n’igikoresho kimeze nk’umutaka kigenda gikurikiye icyerecyezo cy’umuyaga (kite).
Ni siporo abantu baturiye inyanja bakunze gukora ariko idakorwa n’ubonetse wese kuko ugomba kubanza kubyitoza bihagije.
Uru rugendo azarutangirira ku birwa bya Canary(Canary Islands) yerekeze Cape Vert mbere y’uko ajya mu nyanja ya Caraibe.
Muri urwo rugendo azaherekezwa n’itsinda ry’inzobere mu kureba iteganyagihe mu nyanja, n’ingendo zo mu nyanja, ndetse n’ubwato azajya aruhukiramo asoje ibilometero yagombaga kugenda.

Koen Darras, yahigiye kwambuka inyanja ya Atlantic akoresheje kitesurf
