
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yasabye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kuyigaragariza ingamba zo gukurikirana umusaruro wangirika harimo uw’umuceri n’ibigori.
Ni umwanzuro wafashwe n’Inteko Rusange yo kuri uyu wa 3 Werurwe 2026, aho yagaragaje ko biri mu rwego rwo kubona amakuru azunganira azava mu bushakashatsi buzakorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda.
MINAGRI yahawe amezi atatu yo kuba yashyize mu bikorwa uwo mwanzuro.
Ni umwanzuro wafashwe hashingiwe ku isesengura ryakozwe na Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije yakoze kuri raporo icukumbuye y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku bijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi wangirika.
Mu gihe cy’igenzura, umusaruro w’umuceri wangirika nyuma y’isarura wari kuri 12,4% na 13,8% ku bigori. Ibi bipimo bikaba biri hejuru y’intego y’Igihugu yo kugabanya iyangirika ry’umusaruro rikagera kuri 5% mu 2029.
Hagaragajwe ko hari ikibazo cy’ibikorwaremezo byo gufata neza umusaruro bidahagije n’ibyangiritse ubushobozi bw’ibikorwaremezo by’aho kumishiriza umuceri bwari 9%, aho kwanika ibigori bwari 18%, naho ubuhunikiro bw’umuceri n’ibigori bwashoboraga kwakira 33% by’umusaruro uboneka mu gihe 33% by’ibikorwaremezo byo kumisha umusaruro byari byarangiritse kandi bisaba gusanwa.
Perezida wa Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, Muzana Alice, yasobanuye ko hari aho wasangaga ubwanikiro bukoreshwa nk’ububiko bw’ubwatsi bw’amatungo.
Ati “Mu Karere ka Nyagatare, ubwanikiro 15 bwa koperative y’abahinzi b’umuceri ya Rwangingo, bwakoreshwaga mu kubika ubwatsi bw’amatungo aho gukoreshwa icyo bwagenewe. Mu Karere ka Rusizi, ubuhunikiro bwo mu Murenge wa Muganza ntibwakoreshwaga.”
Yanerekanye kandi ko bwinshi muri bwo usanga bwubatse ahantu bigoye ko abaturage bajyanayo umuaruro wabo, bigatuma batitabira kubuhoresha.
Hanagaragajwe ikibazo cyo kutagira amasoko n’amakuru ahagije ayerekeyeho, ajyanye n’imiterere y’umusaruro w’ubuhinzi hakurikijwe ibihe n’uturere, umusaruro wangirika cyane n’amahirwe y’isoko ku bicuruzwa.
Igenzura ryagaragaje ko mu makoperative 14 y’abahinzi b’ibigori yasuwe mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Gisagara na Rusizi, 12 muri yo nta masoko yari afite ku musaruro wari mu buhunikiro.
Depite Muzana yasobanuye ko Komisiyo yasanze hari ibikwiye gukorwa birimo gushyiraho uburyo bwo kubona amakuru ku musaruro wangirika buri gihembwe na buri mwaka, yunganira azava mu bushakashatsi buzkorwa na NISR buri myaka itatu.
Yasabye kandi kwihutisha ikoranabuhanga rya AMIS kubera ko ryitezweho gukemura ibibazo bikigaragara mu ikoreshwa ry’ibikorwaremezo byo gufata neza umusaruro w’ubuhinzi no kuwuhuza n’isoko.
Inteko kandi yanasabye gukurikirana uburyo bufasha kunoza ihuzwa ry’umusaruro w’umuceri n’ibigori n’isoko mu buryo bunogeye umuhinzi n’umuguzi, umuhinzi agahinga yizeye isoko butanga umusaruro mu gihe ikoranabuhanga rya AMIS ritarajyaho.
AMIS ni ikoranabuhanga rigiye gushyirwaho rizajya rifasha mu gutanga amakuru ku buhinzi mu Rwanda, ku buryo umuntu agira amakuru ahagije aryifashishije.

Inteko Ishinga Amategeko yasabye MINAGRI kugaragaza ingamba zo gukurikirana umusaruro wangirika gukuriklira

Abadepite bemeje ko hakwiye gushyirwaho ikoranabuhanga rifasha mu kubona amakuru ajyanye n'ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda

Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n'Ibidukikije yagaragaje ko hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga mu kunoza imicungire y'umusaruro n'amasoko

Perezida w'Umutwe w'Abadepite Kazarwa Gerturde, ni we wayoboye Inteko Rusange
