Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Trump yise Zelenskyy umubeshyi ubikora agamije inyungu ze

EMMY 0

 


Donald Trump yagaragaje ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy ari umubeshyi ukomeye amugereranya na P. T. Barnum, uzwiho kuba umugabo wari umunyabinyoma ukomeye cyane mu kinyejana cya 19.


P. T. Barnum yari Umunyamerika wategeguraga ibirori bitandukanye agamije ko abantu bidagadura. Yari inzobere mu bijyanye no kwamamaza ibintu bitandukanye, icyakora agafatwa nk’umuntu wabeshyaga cyane, agakoresha amakabyankuru n’andi mayeri kugira ngo akurure abakiliya.


Ku wa 3 Werurwe ni bwo Trump yagaragaje aya amarangamutima, ubwo yanengaga Joe Biden yasimbuye utarahwemye guha Ukraine intwaro ariko na n’ubu intambara ikaba itarahagarara.


Mu butumwa yanyujije kuri Truth Social, yavuze ko ubu Amerika ifite intwaro nyinshi cyane bitigeze bibaho. Yasubizaga abibaza niba Amerika ifite intwaro zihagije zo kuyifasha kunesha Iran bahanganye.


Ati “Joe Biden yamariye igihe cye cyose n’amafaranga y’igihugu cyacu P.T. Barnum wa Ukraine. Za miliyari amagana z’Amadolari. Byose yabitangiye ubuntu ndetse ntiyigera agerageza kubisimbuza. Ku bw’amahirwe, nongeye kubaka igisirikare ndetse ndacyakomeje.”


Trump yakunze kugaragaza ko Zelenskyy nk’umunyarwenya, umukinnyi wa filime n’andi mazina. Yagaragaje ko ari we mucuruzi wa mbere ku Isi, ushobora gutuma abantu bagira icyo bamuha akoresheje amanyanga, kurusha uko Barnum yabigenzaga.


Mu 2025 na bwo Donald Trump, yavuze ko, Volodymyr Zelenskyy. Hari nyuma y’uko Zelenskyy avuze ku biganiro byabereye muri Arabie Saoudite hagati y’u Burusiya na Amerika bigamije kuganira ku mutekano wa Ukraine, ariko igihugu cye kigahezwa, ibintu bitashimishije Ukraine.


Mu ijambo yavugiye mu nama y’ishoramari iterwa inkunga na Arabie Saoudite muri Leta ya Florida, Trump yavuze ko ikintu cyonyine Zelenskyy yari azi ari ugukina na Joe Biden agamije inyungu za Ukraine.


Trump yise Zelenskyy umubeshyi ubikora agamije inyungu ze


Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.