Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Mushikiwabo yasabye Amerika, Israel na Iran kuyoboka inzira ya dipolomasi

EMMY 0


Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yasabye ibihugu bihanganiye mu ntambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati gushyira imbere inzira ya dipolomasi mu gukemura ibyo zitumvikanaho no kubahiriza itegeko rirengera abasivili.


Iyi ntambara yatangiye tariki ya 28 Gashyantare 2026, ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byarasaga muri Iran, bikica abayobozi benshi bayo bo ku rwego rwa gisivili n’abasirikare barimo Umuyobozi w’Ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei.


Mu rwego rwo kwihorera, Iran na yo yagabye ibitero bikomeye muri Israel no mu bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo ibirindiro by’ingabo za Amerika nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Qatar, Koweit, Bahrain, Arabie Saoudite na Iraq.


Amerika ifite ingabo zirenga ibihumbi 60 muri ibi bihugu. Inyinshi ziri muri Arabie Saoudite, Koweit na Qatar, ariko hari n’izigera ku bihumbi 10 ziri ku Nyanja ya Méditerranée ahari mu bwato bunini bwa USS Gerald R. Ford no mu Nyanja y’Abahinde, ahari ubwato bwa USS Abraham Lincoln.


Israel yatangiye kurasa muri Liban tariki ya 2 Werurwe ubwo umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah ukorerayo winjiraga muri iyi ntambara, uvuga ko ushaka guhorera Iran n’Umuyobozi wayo w’Ikirenga. Byinshi bimaze kwangirika mu mujyi wa Beirut.


Iyi ntambara yagize ingaruka zitaziguye ku bihugu binyamuryango bya OIF birimo Liban, Chypre, UAE na Qatar kuko bigabwaho ibitero bya misile na drones z’ubwiyahuzi kuva tariki ya 28 Gashyantare kugeza ubu.


Umuryango Red Crescent utabara imbabare, ugaragaza ko kuva tariki ya 28 Gashyantare kugeza ku ya 4 Werurwe, abarenga 870 bamaze gupfira muri iyi ntambara barimo 787 bo mu bice bitandukanye bya Iran.


Ku wa 4 Werurwe, OIF yatangaje ko Mushikiwabo ahangayikishijwe n’uko iyi ntambara ikomeje kwenyegezwa, ikaba ikomeje kugira ingaruka ku basivili zirimo kubura ubuzima.


Yagize iti “Umunyamabanga Mukuru arashimangira ko Francophonie yifatanyije mu kababaro n’ibihugu byose n’abaturage bo mu karere intambara yagizeho ingaruka.”


Mushikiwabo yasabye ibihugu bihanganye guhagarika iyi ntambara, bigashyira imbere inzira ya dipolomasi mu gukemura amakimbirane bifitanye, bikanubahiriza itegeko mpuzamahanga, cyane cyane ingingo yo kurengera abasivili.


Louise Mushikiwabo yasabye impande zihanganye guhagarika intambara, zikayoboka inzira ya dipolomasi


Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.