
Impunzi zibarizwa mu Nkambi ya Kigeme iherereye mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’abaturanyi bazo bibumbiye muri Koperative CODUMU, ihinga ibigori n’ibihumyo, batangaje ko binjiza miliyoni 11 Frw mu mezi atatu avuye mu buhinzi bw’ibihumyo.
Ibi biravugwa n’abaturage ndetse n’impunzi bahurijwe hamwe muri Koperative Duhuzimbaraga Mushishito, ihinga mu gishanga cya Mushishito gifite ubuso bwa hegitari 77 zihingwaho ibigori. Iyi Koperative ibarizwamo abanyamuryango 1570 barimo impunzi 500.
Mu Ugushyingo 2025 batangiye guhinga ibihumyo bashyiraho site enye zateweho imigina ibihumbi 28 y’ibihumyo, buri site ikaba irimo imigina 7000. Mu mezi atatu bamaze babihinga bamaze gusarura toni zirindwi zavuyemo miliyoni zirenga 11 Frw.
Furaha Christine ubarizwa mu Nkambi ya Kigeme wayigezemo mu 2012 avuye i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko kubahuriza hamwe n’Abanyarwanda muri Koperative imwe ari ibintu byabatinyuye, bituma bamenya guhinga ndetse banasabana na bo ku buryo kuri ubu babaye umwe.
Ati “Uko muri Congo twahingaga twasanze bitandukanye n’uko hano bahinga, batwigishije guhinga neza, batwigisha guhinga ibihumyo ari na byo biri kuduha amafaranga muri iki gihe, ikindi bidufasha mu mirire ntabwo abana bacu bakigaragara mu mirire mibi. Turashimira u Rwanda rwatwakiriye neza ntibatugire abanyamahanga, ubu banadutiza imirima tugahinga.’’
Mbuguje Felicien utuye mu Murenge wa Kibirizi mu Kagari ka Ndekezi, yavuze ko ubuhinzi bw’ibihumyo bahinze bafatanyije n’impunzi zo mu Nkambi ya Kigeme, bishimira umusaruro bikomeje kubaha.
Ati “Mu ngo zacu twatangiye kubirya kandi rwose ubona ko buri wese abikunda, ikindi turabigurisha hakavamo amafaranga yunganira imiryango yacu.”’
Umuyobozi w’Inkambi ya Kigeme, Karayenze Kevin, yavuze ko nyuma y’aho inkunga zikomeje kugenda zigabanuka, kuri ubu bishimira uburyo Leta y’u Rwanda yakomeje gufasha impunzi kwishakamo ibisubizo.
Yavuze ko kubahuza n’abaturanyi babo muri koperative imwe bagahinga ibihumyo byongera ubumwe ndetse bakanabona amafaranga atuma bakomeza gutunga imiryango yabo kuko ayo bahabwaga na HCR agenda agabanuka.
Ati “Amasoko tuyafite hano mu Nkambi ibisigaye babyohereza i Kigali gusa ibyinshi bigurishirizwa hano mu Nkambi bikanazamura inyunganiramirire mu bana.’’

Inkambi ya Kigeme ibarizwamo impunzi ibihumbi 14 z’abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahunze intambara zigikomeje kubera iwabo.

Barishimira kandi icyumba gikonjesha bahawe kibafasha mu kubika ibihumyo basaruye

Akanyamuneza ni kose ku mpunzi zibarizwa mu Nkambi ya Kigeme aho zishimira ko ibihumyo bibafasha kurwanya imirire mibi

Buri nzu yatewemo imigina 7000 y'ibihumyo

Mu mezi atatu imigina ibihumbi 28 y'imigina y'ibihumyo imaze kwinjiriza impunzi miliyoni 11 Frw

Mbuguje Felicien yavuze ko gufatanya imishinga n'impunzi byatumye bubaka ubumwe bubateza imbere
