Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Konti y'umunyarwenya Napi Official yahagaritswe kuri TikTok

Michel 0

 

Konti y'umunyarwenya Napi Official yahagaritswe kuri TikTok.

Konti y'umunyarwenya Jose Angel Napi Ondo ufite inkomoko muri Guinée Equatoriale yari imaze kugira abayikurikira bagera kuri miliyoni 5.2 ntikigaragara ku rubuga rwa TikTok.


Napi yifashishije urubuga rwa Instagram agaragaza ko konti ye yahagaritswe ariko ntiyashatse kugaragaza icyatumye ihagarikwa ibintu bikomeje gutera benshi urujijo.

Napi Ondo usigaye yibera i Madrid muri Espagne ni umwe mu banyarwenya bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri TikTok.

Amashusho afata yigana abafite n'uburwayi bwo mu mutwe ni amwe mu yatumye arushaho gukurikirwa na benshi bikagera naho atumirwa mu bihugu bitandukanye birimo n'u Rwanda aho yageze yitabiriye ibitaramo bya GenZ Comedy Show, ku wa 28 Gicurasi 2025.

 

Kugeza ubu ntiharamenyekana iyatumye iyi konti ihagarikwa gusa hari abatekereza ko yaba yarezwe n'abashinzwe uburnganzira bw'ikiremwa muntu batishimiye uburyo yigana abafite uburwayi bwo mu mutwe we akabikoresha atera urwenya yinjiza amafaranga.

get (9).webp
Konti y'umunyarwenya Napi Official yahagaritswe kuri TikTok.
get (8).webp
Napi akomoka muri Guinée Equatoriale
get (6).webp

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.