Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Niyonizera Judith watandukanye na Safi aritegura kwibaruka umwana wa kabiri

Michel 0

 Niyonizera Judith uzwi nka Judy Boss Lady n’umugabo we King Dustin barimo kwitegura kwibaruka ubuheta.

Judith wamamaye cyane ubwo yakoraga ubukwe n’umuhanzi Safi Madiba wahoze mu itsinda rya Urban Boyz ariko ntibigende neza bagatandukana, yaje kubona umuhoza amarira.

 

Mu butumwa bw’amashusho yanyujije ku rubuga rwa ‘Instagram’ Judith yigaragaje yambaye agakabutura gato k’umukara n’agasutiye k’umukara yafunguye ibipesu by’ishati agaragaza ko atwite inda y’imvutsi, ari kumwe n’umugabo we King Dust ndetse n’imfura yabo batembera mu modoka.

 

Ati "Urakoze Mana ku bwa byose wadukoreye."

 

 

Nyuma yubwo butumwa yongeye kugaragaza ifoto yerekana ko atwite ayiherekeresha amagambo agira ati: Shimwa Mana.”

 

Judith Niyonizera na King Dust baritegura kwibaruka ubuheta mu gihe muri Nzeri 2023 bari bibarutse imfura yabo.

 

Aba bombi batangiye gukundana mu 2021, muri Gicurasi 2025 nibwo aba bombi baje gukora ubukwe, ni nyuma y’uko ubwo urwo yari yubakanye na Safi 2017 rutamuhiriye.

Niyonizera-Judith-watandukanye-na-Safi-Madiba-nyuma-yo-gukora-ubukwe-agiye-kubyara-bwa-kabiri-923x1024.jpg
Niyonizera Judith na King Dust babyaranye imfura mu 2023

 

WhatsApp-Image-2025-10-06-at-10.52.02_7d17327a.jpg

 

  • Older

    Niyonizera Judith watandukanye na Safi aritegura kwibaruka umwana wa kabiri

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.