Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Senderi Hit yataramiye ibihumbi by’abaturage i Nyagatare – AMAFOTO

Michel 0

 

Eric Senderi Hit yasubukuriye mu karere ka Nyagatare ibitaramo bizenguruka igihugu byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, aho yatunguwe n’ibihumbi by’abafana bataramanye nawe ku isoko rya Rukomo.

Iki gitaramo cya Senderi cyabaye ku wa Gatanu, tariki 24 Ukwakira 2025, kitabiriwe n’abayobozi batandukanye n’isinzi ry’abaturage bamweretse ibyishimo.

Senderi Hit, ukundwa n’abaturage kubera indirimbo ze zakunzwe cyane zikanubaka imitima ya benshi, yavuze ko nta byinshi yavuga uretse gushimira abamuhoza ku mutima.

Yagize ati: “Nta bintu byinshi navuga, gusa ndashimira cyane abantu ba Nyagatare baje kwifatanya nanjye.”

Mu gitaramo yakoreye i Rukomo, hatangiwemo ubutumwa bugamije guteza imbere umuco wo gukunda Igihugu, gukora, no gusigasira gahunda za Leta ziteza imbere umuturage n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Twishimira ko nk’abahanzi dukora indirimbo zifasha abato n’abakuru, zidukangurira gusigasira ibyagezweho, gukunda Igihugu, gukora, kugira isuku n’umutekano, kandi umuturage akaguma ku isonga.”

Nyuma ya Nyagatare, Senderi azakomereza no mu tundi turere tugize u Rwanda, aho kuri ubu asigaje utugera kuri 11.

Ibi bitaramo bya Eric Senderi Hit bizajya biba buri cyumweru, bisozwe kuri Noheli, aho azapfukamira Imana yamurinze mu rugendo rwe rw’imyaka 20 mu muziki.

Inzego zitandukanye zitabiriye iki gitaramo cya Senderi

  

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.