
Umunyabigwi wandikiye indirimbo abahanzi bakomeye nka Celine Dion, zikaba ‘hit’, Billy Steinberg, yitabye Imana ku myaka 74 y’amavuko aguye iwe mu rugo i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iby’urupfu rwe byabanje gushyirwa ahagaragara n’umunyamategeko we, Laurie Soriano, ku wa 16 Gashyantare 2025, agaragaza ko atewe agahinda cyane n’iyi nkuru y’akababaro nubwo atavuze icyo yazize gusa TMZ yari yarangaje ko Billy yari arwaye kanseri.
Ati “Billy yari umutungo w’agaciro wa Amerika. Uyu muntu utangaje yagerageje kuduha inyandiko z’ubuhanga bwuje inganzo bwatumye miliyoni z’abantu bishima.”
Billy Steinberg yagize uruhare mu mishinga myinshi y’indirimbo zo mu njyana ya hipop zakunzwe cyane zikanamamara mu myaka ya za 1980 ndetse na 1990. Muri izo ndirimbo harimo nka ‘Like a Virgin’ y’umuhanzi Madonna, True Colors ya Cyndi Lauper n’izindi.
Yatangiye ibyo kwandika indirimbo mu mpera ya za 1970 ubwo yashingaga itsinda rya ‘Billy Thermal’.
Nyuma yo kuzuza umuzingo w’indirimbo zitigeze zisohoka, iri tsinda ryahise ritandukana ashinga irindi ryitwa ‘i-Ten’ ari we ndetse na Tom Kelly barambanye.
Iri tsinda rya babiri ryabaye ubukombe ubwo ryandikaga indirimbo y’urukundo “Like a Virgin” y’icyamamare Madonna.
Iyi ndirimbo yaciye agahigo ko kumara ibyumweru bitandatu ku rutonde rwa ‘Billboard Hot 100’ rw’indirimbo 100 zari zikunzwe cyane muri 1984 na 1985.
Aba babiri kandi bagize uruhare rukomeye ku ndirimbo zamenyekanye cyane zirimo nka True Colors na Alone za Lauper, So Emotional ya Whitney Houston, Eternal Flame ya Bangles, n’izindi.
Yandikiye indirimbo abarimo JoJo, Demi Lovato, Celine Dion, Tina Turner, Rod Stewart n’abandi.
Yatwaye igihembo cya Grammy mu 1997 abikesha akazi yakoze kuri ‘album’ ya Celine Dion. Yakoranye n’abarimo, Bette Midler, Carrie Underwood, The Pretenders, The Divinyls, n’abandi.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Umuhanzi Lauper yihanganishije abo mu muryango wa Billy Steinberg, agaragaza ko ashenguwe n’urupfu rw’uwo yita incuti ye.
Ati “Yari umuntu mwiza ufasha abandi cyane. Nifatanyije n’umuryango we.”

Billy Steinberg wandikiye indirimo abarimo Celine Dion na Madonna yitabye Imana
