Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Kivumbi King yemeye ko yahawe igikombe adakwiye

EMMY 0

 



Kivumbi King yatangaje ko yemeranya na Bull Dogg uherutse kuvuga ko yahawe igikombe cy’umuraperi w’umwaka atagikwiye cyane ko adasanzwe akora iyi njyana.

Kivumbi King yatangaje ko yemeranya na Bull Dogg uherutse kuvuga ko yahawe igikombe cy’umuraperi w’umwaka atagikwiye cyane ko adasanzwe akora iyi njyana.

Kivumbi King aherutse guhabwa igihembo cy’umuraperi w’umwaka mu ‘Isango na Muzika Awards’ ndetse kugeza ubu afatwa nk’umuraperi nimero ya mbere mu Rwanda ugendeye kuri ibyo bihembo.


Mu minsi ishize ubwo habaga ikiganiro n’abanyamakuru bitegura igitaramo ‘Icyumba cya rap’, Bull Dogg yavuze ko yatunguwe bikomeye no kubona Kivumbi King yarahawe igihembo cy’umuraperi w’umwaka nyamara atarakoze injyana ya Hip Hop mu gihe hari abandi bari barayikoze.


Ubwo yari mu kiganiro The Choice ku Isibo TV, Kivumbi King yabajijwe icyo avuga kuri aya magambo ya Bull Dogg, adaciye ku ruhande na we ahamya ko yemeranya na we.


Aha Kivumbi King yagize ati “Narabibonye rwose kandi buriya nta n’umutima mubi yabivuganye kuko ni umuvandimwe wanjye […] sinakwikura mu cyiciro cy’abaraperi kuko nararapye kandi ndacyakora imiziki yo kurapa. Ubanza ari uko nkora ibintu byinshi nta cyiciro cyanjye barashyiraho, ariko ndemeranya na we rwose.”


Ku rundi ruhande Kivumbi King avuga ko bakwiye kwakira ko yamaze kubika iki gihembo iwe.

Ati “Nubwo nemeranya nawe igikombe ndakibitse nubundi ntaho kizajya, ndagifite kiri iwanjye rwose.”

Kivumbi King ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda by’umwihariko muri iyi minsi akaba aherutse gusohora indirimbo nshya yise ‘Ituze’ yakoze abifashijwemo na 1:55AM Ltd.


Kivumbi King yemeranya na Bull Dogg uherutse kumushinja guhabwa igikombe adakwiye

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.