
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane,Amb.Olivier Nduhungirehe,
yanyomoje Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, wihakanye imikoranire y’igihugu cyabo FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Amb. Nduhungirehe yifashishije X, yagaragaje ko Umutwe wa FDLR n’Igisirikare cya
Leta y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,
FARDC byanywanye nk’umwana na se kandi basangiye basangiye
ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ubwo Patrick Muyaya yari ari mu kiganiro n’umunyamakuru,
yavuze ko ngo u Rwanda rudakwiye guhora rwitwaza ikibazo cya FDLR
ngo kuko igice kinini cy’abayigize kuri ubu bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23
akunze kwitirira u Rwanda.
Ati “Mumenye neza ko abasigaye benshi bo muri FDLR, niba atari bose,
bari mu bice by’igihugu byafashwe. Kandi mvugishije ukuri,
ndashaka kubabwira ko u Rwanda rutagomba kongera kuzamura ikibazo cya FDLR
rukigira urwitwazo, kuko bo bagombye kuba bakemura ibibazo biri mu gice cy’igihugu
bafashe. Twari twarateganyije gukemura icyo kibazo cy’iterabwoba,
ariko Abanyarwanda bagomba kubanza kuva muri ibyo bice kugira ngo
tubashe kugikemura.”
Muyaya yakomeje avuga ko hari abaturage hafi 300 bishwe muri
Nyakanga mu bice bya Rutshuru kandi bo mu bwoko bw’Abahutu ariko,
yirengagiza ibihumbi by’Abatutsi b’Abanye-Congo bishwe mu bihe bitandukanye ,
ndetse n’ubu bacyicwa n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC.
Yavuze ko hari ubwicanyi bukorwa mu izina ryo guhiga FDLR,
kandi ngo ari ‘Abanyarwanda, kandi bakwiye kuba bafite umwanya wabo mu Rwanda’.
Yongeye kugaragaza ko amasezerano ya Washington yageza ku gisubizo kirambye
ariko ananirwa gusobanura uruhande rwa RDC ahubwo ahengamira ku kuvuga ko
u Rwanda kuva rwayasinya, rwagize ubwoba.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe atanyuze ku ruhande yahise
amutamaza agaragaza ko ibyo avuga ari ibinyoma kuko umutwe wa FDLR
wamaze guhuza imbaraga na FARDC nk’umwana na se bahuje
ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Iki ni ikinyoma kindi, kuko umutwe munini w’abasigaye muri FDLR
bafite amateka ya jenoside (umwana) ubana kandi ukorana n’Ingabo za Congo,
FARDC (se), basangiye ingengabitekerezo ya Jenoside imwe.”
Kugeza ubu muri RDC habarurwa abarwanyi ba FDLR bari hagati ya 7000 n’ibihumbi 10.
Abahoze muri FDLR basobanura ko yatangiye gukorana n’ubutegetsi bwa RDC
kuva yabaho, bigeze ku bwa Laurent Désiré Kabila yegurirwa ibyari kuyifasha
gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Maj Ndayambaje yavuze ko ubwo ALiR2 (yahindutse FDLR) yateraga u Rwanda,
ibikoresho yari ifite ari Laurent Désiré Kabila wabiyihaye, asobanura ko
hari uruganda rwakoraga intwaro yari yarayeguriye.
Ati “Désiré Kabila we yakoranaga na FDLR nyirizina.
Kuko cyane cyane no kugira ngo yohereze AliR2, ive iriya hirya,
n’ibikoresho yazanye ni we wabibahaye. Hari uruganda rwakoraga imbunda,
yarushyizeho avuga ngo ni inkoni ahaye FDLR,
izayiherekeze mu gihugu cyayo.
Imbunda nyinshi bari bafite n’amasasu bazanye byaturutse kwa Kabila Désiré.”
Laurent Kabila yasimburwa n’umuhungu we, Joseph Kabila mu 2001.
Maj Ndayambaje yasobanuye ko Joseph we yagerageje kurwanya FDLR
ariko Tshisekedi wagiye ku butegetsi mu 2019 asubiza uyu mutwe w’iterabwoba ku ibere.
Ati “Ubwo rero haba hagiyeho uyu Tshilombo Tshisekedi, we arahindura,
yigarurira FDLR kuko n’amasasu menshi, n’abasirikare benshi ba FARDC,
cyane cyane nko ku birindiro byegeranye, usanga basa nk’aho ari bamwe.
Bafatanya muri byose haba mu bikorwa bya gisirikare.”
Ku wa 4 Gashyantare 2026, Tshisekedi yari muri Amerika mu gushyira imbaraga
mu bukangurambaga busaba abagize Inteko Ishinga Amategeko
b’Abanyamerika gusunikira
ubutegetsi bw’icyo gihugu gufatira ibihano u Rwanda kubera uruhare arushinja mu
ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC.
Bisa n’aho urugendo rwe rutamuhiriye kuko yeretswe ko kugira ngo,
haboneke amahoro arambye,
Leta ya RDC igomba gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR nk’uko
amasezerano y’amahoro ya Washington abiteganya ndetse na Wazalendo.
Itangazo ryagiraga riti “Kugira ngo umutekano urambye uboneke,
RDC igomba gukora ibyo isabwa mu guhosha amakimbirane,
ifata ingamba zifatika kuri FDLR n’imitwe y’abagizi ba nabi ya Wazalendo ikorera
abaturage ubugizi bwa nabi.”
U Rwanda rwagaragaje kenshi ko rudashobora gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe
umutwe wa FDLR ugihabwa intebe n’ubutegetsi bwa RDC,
kandi ari ikibazo ku mutekano warwo n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Nubwo bimeze bityo, imvugo ya Muyaya yumvikanisha ko RCD idashaka gusenya FDLR
yahaye intebe ndetse abayigize bakinjizwa mu ngabo za FARDC.

RDC yatangiye inzitwazo zo kudasenya FDLR, umutwe w'Iterabwoba ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb.
Olivier Nduhungirehe, yerekanye ko FDLR na FARDC bihuje ingengabitekerezo ya Jenoside
