
Mbese wigeze wibaza uti, kuki dusomana? Reka nkusobanurire. Impamvu nyamukuru ituma dusomana nta yindi urutse ko tuba tubishaka. Ariko se, kuki tubishaka? Ubundi se ni nde wabizanye? Inyandiko za kera kuruta izindi zivuga ku gusomana zimaze imyaka 4500.
Abahanga muri siyansi n’abashakashatsi benshi, bavuga ko abantu bashobora kuba baratangiye gusomana imyaka 100.000 ishize. Mu myaka ya 1960, umwanditsi n’umuhanga mu kubungabunga no kwita ku nyamaswa Desmond Morris wizeraga ubwihindurize, yatanze igitekerezo cy’uko gusomana bishobora kuba byarakomotse ku buryo inkende zigaburira abana bazo zikoresheje umunwa cyangwa se ‘premastication food transfer’.
Avuga ko inyamaswa abantu bakomotseho, igomba kuba na yo yarakoraga iki gikorwa cyo kugaburira abana bayo ikoresheje umunwa. Nanone avuga ko iyo ibiryo byabaga byabuze, izo nkende zashyiraga umunwa wazo ku minwa y’abana kugira ngo zibahumurize. Akomeza avuga ko icyo gikorwa cyakomeje kugera ubwo gihindutse igikorwa cyo kugaragarizanya urukundo.
Umuhanga mu by’imitekerereze, Gordon G. Gallup we avuga ko gusomana ari igikorwa cy’ingenzi cyane mu bijyanye no guhererekanya amakuru yerekeye abantu. Avuga ko amatembabuzi abantu bahanahana iyo bari gusomana aba akubiyemo amakuru ashobora gutuma abasomana bamenya niba baberanye.
Mu bushakashatsi bwe bwashyizwe ahagaragara muri Nzeri 2007, Gallup n’itsinda rye babajije abanyeshuri 1.041 bo muri kaminuza ya State University of New York impamvu basomana. Ku basore benshi, gusomana mu buryo bwimbitse byabaga ari inzira yo kugira ngo babone uko baryamana n’abakobwa. Ariko ku bakobwa, gusomana byari uburyo bwo gusuzuma niba uwo muntu yavamo umukunzi mwiza, kandi akaba ashobora no kuba umufasha mwiza w’igihe kirekire.
Kubera ko abagore ari bo bagira uruhare runini mu kubyara kandi igihe cyabo cyo kororoka kikaba kigennye, bashyira imbaraga nyinshi mu guhitamo abo bazabana kuruta abagabo. Rero gusomana bishobora kubafasha kumenya umugabo uzabyara abana bashyitse kandi akabafasha kubitaho.
Igitangaje ni uko gusomana burya bitari mu mico myinshi nk’uko ubitekereza. Mu mico igera hafi ku 4.000 yo hirya no hino ku Isi, 168 muri yo niyo yonyine yemera gusomana ku munwa kandi 46% by’iyo mico nibo basomana nk’igikorwa cy’urukundo, nk’uko William Jankowiak wigisha muri kaminuza ya Nevada abyemeza.
Mu mico myinshi ntibasomana, ahubwo bakora ibindi bikorwa nko guhuza agahanga cyangwa amazuru kugira ngo bagaragarizanye urukundo. Urugero ni nk’abasangwabutaka bo ku kirwa cya Trobriand muri Papua New Guinea bicara barebana maze bagakubanya ingohe zabo mu rwego rwo kugaragarizanya urukundo.
Usibye kuba gusomana ari igikorwa cyo kugaragarizanya urukundo, binatuma habaho ivuburwa ry’umusemburo wa oxytocin utuma abantu bagira ibyishimo kandi imihangayiko yabo ikagabanuka. Umushakashatsi witwa Weis yasanze abantu bamaze igihe basomana bagera aho bagahuza ubwirinzi n’ubudahangarwa bw’umubiri buba mu kanwa kabo. Ariko nanone gusomana biri mu bintu bikwirakwiza indwara mu buryo bworoshye kuko hari indwara nyinshi zandurira mu gusomana. Abantu babayeho mu gihe cya Covid muhita mubyumva vuba.
Uba ugomba kugira isuku yo mu kanwa ihagije mbere y’uko usomana. Ikindi kandi gusoma umuntu utabiherewe uburenganzira ni icyaha. Abasomana bagomba kuba babyemeranywaho bombi kandi ntawe uhatirijwe.

Gusomana ni kimwe mu bikorwa bimaze imyaka myinshi
