
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko guhagarika intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byamugoye kurusha iya Cambodia na Thailand.
Uyu Mukuru w’Igihugu yakoze igereranya ku wa 19 Gashyantare 2026 ubwo yayoboraga inama ya mbere y’urwego mpuzamahanga rushinzwe gufasha intara ya Gaza kubona amahoro arambye no kugira iterambere ry’ubukukungu ritajegajega.
Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byari bihanganye mu bihe byashize, bigahagarika intambara bigizwemo uruhare na Amerika, birimo Thailand na Cambodia, Armenia na Azerbaijan, Kosovo na Serbia, u Buhinde na Pakistan.
Perezida Trump yagiye ahagurutsa abo muri ibi bihugu, abashimira ko bemeye guhagarika intambara, ageze kuri Cambodia na Thailand, avuga ko ibi bihugu bifite abarwanyi barwana nabi cyane, ariko ko batarusha abarwanira muri RDC.
Yavuze ko nubwo abo muri RDC barwana nabi, Amerika yabafashije kubona amahoro, ariko ko rimwe na rimwe bakozanyaho, kuko buri cyumweru yakira telefone imumenyesha ko ibintu byongeye kugenda nabi muri iki gihugu.
Ati "Twabagejeje ku mahoro meza. Rimwe na rimwe hari utubazo tugenda tuvuka. Rimwe mu cyumweru nakira telefone igira iti ‘Nyakubahwa, hari utubazo twongeye kuvuka’. Tuzabikemura. Si byo? Tuzabikemura.”
Tariki ya 4 Ukuboza 2025, RDC n’u Rwanda byagiranye amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, bibifashijwemo na Amerika, ashimangira andi yasinywe muri Kamena 2025. Byemeranyije ko bizashyigikira ibiganiro bya Doha bigamije guhagarika intambara.
Ihuriro AFC/M23 rigaragaza ko ingabo za Leta ya RDC zikomeje kugaba ibitero by’indege na drones mu bice bituwe cyane n’abasivili, cyane cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, binyuranyije n’amasezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha.

Perezida Donald Trump yavuze ko abahanganiye muri RDC barwana nabi cyane

Yagaragaje icyizere cyo gukemura ibibazo bigenda bivuka muri RDC
