Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Ukraine yahishuye ko Abanyafurika barenga 1700 bari ku rugamba ku ruhande rw’u Burusiya

EMMY 0

 


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrii Sybiha, yatangaje ko hari Abanyafurika 1700 bari kurwanira u Burusiya mu ntambara ibihugu byombi bihanganyemo.


Andrii Sybiha ubwo yari mu kiganiro hamwe na mugenzi we wo muri Ghana ku wa 25 Gashyantare 2026, yatangaje ko bari mu biganiro na guverinoma za Afurika ngo zikumire abaturage bazo kwinjira mu ntambara muri Ukraine.


Ghana ni yo izafata umwanya w’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe mu 2027, ni ukuvuga nyuma y’u Burundi.


Minisitiri Andrii Sybiha ati “Tubona neza ko u Burusiya buri gukururira abaturage ba Afurika mu ntambara y’ubwiyahuzi. Ugendeye ku mibare yacu, ubu hari Abanyafurika 1780 barwana mu ngabo z’u Burusiya.”


Uyu mugabo yavuze ko abarwanyi bari yo bakomoka mu bihugu 36 bya Afurika. Ibihugu nka Afurika y’Epfo, Kenya, Uganda n’u Burundi biherutse kugaragaramo abantu babyo bari mu ntambara muri Ukraine.


Abo muri Kenya n’ibindi bihugu bagiye bavuga ko bajyanwa bijejwe akazi keza bagezwayo bakisanga ku rugamba.


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana, Samuel Okudzeto Ablakwa, yavuze ko Abanyafurika bajyanywe mu ntambara benshi bashukishijwe akazi keza bakisanga ku rugamba nyamara nta bumenyi bafite ku gisirikare.


Ati “Ntibabaye mu nzego z’umutekano. Ntibabaye mu gisirikare. Ntibigeze batozwa, barajyanywe barabatenguha bisanga ku rugamba.”


Uyu mugabo yavuze ko yifatanyije na Ukraine mu gusaba ko habaho agahenge kandi intambara igahagarara burundu.


Ghana iteganya gusaba Perezida Volodymyr Zelenskyy gufungura Abanya-Ghana babiri bari mu mfungwa z’intambara bafatiwe mu ngabo z’u Burusiya.


U Burusiya ntabwo bwigeze buvuga kuri aba bantu bivugwa ko bujyana mu ntambara bubakuye ku mugabane wa Afurika.



Ukraine yavuze ko u Burusiya bufite Abanyafurika 1780 baburwanira mu ntambara ya Ukraine

Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.