Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Guverineri wa Nairobi yashwishurije abashaka ko yegura kubera imyuzure

EMMY 0


Guverineri wa Nairobi, Johnson Sakaja yikomye abashaka ko yegura nyuma y’imyuzure ikomeye yibasiye uyu mujyi, avuga ko ari gukora ibishoboka byose ngo akemure ibibazo nubwo ari gukomwa mu nkokora n’ubushobozi buke.


Ibi yabigarutseho nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki 6 Werurwe 2026, imvura nyinshi yateye umwuzure ukomeye mu bice bya Nairobi, usiga wishe bamwe abandi ntaho kuba bafite, ndetse ugaragaza ubushobozi buke mu myubakire y’imiyoboro ishinzwe gukusanya no gutwara amazi mu mujyi.


Uyu mwuzure watumye bamwe bacikamo ibice, batangira gushinja Leta kunanirwa gushyira mu bikorwa gahunda zo gukumira no kubarinda ibiza nk’ibi by’umwuzure.


Asubiza ku byo anengwa, Guverineri Sakaja yavuze ko icyo ashyize imbere ari ugukorera abaturage ba Nairobi, agakemura ibibazo yifashishije ubushobozi buhari.


Ati “Ntabwo nteganya kwegura, ndacyari mu nshingano[...] kandi buri munsi nzakora ibishoboka byose, nkoresheje ibyo dufite nk’umujyi. Birumvikana ko abantu biteze byinshi, kandi ndabumva, ariko nshyira umutima wanjye wose mu gukemura ibibazo nkoresheje ibyo mfite.”


Guverineri Johnson Sakaja yavuze ko umujyi uri mu bibazo by’ubukungu buhagaze nabi, kubera amadeni akomoka ku mishinga y’ubuyobozi bwamubanjirije.


Ati “Ubu ndi kwishyura amadeni ashaje arimo n’ubuyobozi bwa mbere [...] harimo n’akomoka mu mishinga yakozwe kuva 2014.”


Yakomeje avuga ko ikibazo cy’ubushobozi n’ingengo y’imari nto, cyagize uruhare mu gukoma mu nkokora imishinga itandukanye harimo n’iyo kwagura no kwita ku bikorwaremezo bikusanya bikanatwara amazi mu mujyi, bigamije kurinda imyuzure.


Leta ya Kenya yatangaje ko abishwe n’uyu mwuzure watewe n’imvura y’amahindu yaguye mu bice bitandukanye by’iki gihugu bageze kuri 42.


Hari abantu benshi, imitungo y’abaturage irimo imodoka zirenga 100 byatwawe n’uyu mwuzure. Ingendo ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi na zo zakomwe mu nkokora n’iki kiza.


Guverineri wa Nairobi yikomye abashaka ko yegura kubera imyuzure

Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.