Type Here to Get Search Results !
KWAMAMAZA

Amamaza Hano

Gerageza serivisi zacu, ubashe kugeza ibikorwa byawe ku bantu benshi.

Kaminuza zo muri EAC mu bufatanye bwo kuzamura ireme ry’uburezi

EMMY 0


Amashuri makuru na Kaminuza byo mu bihugu biri mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, byiyemeje gufatanya mu kuzamura ireme ry’uburezi muri kaminuza zo muri ibi bihugu binyuze mu gufatanya gukora ubushakashatsi, korohereza abanyeshuri baturuka muri ibi bihugu kubona amashuri na buruse zo kwiga, guha agaciro impamyabumenyi ziva muri izi kaminuza n’ibindi.


Ibi ni ibyagarutsweho mu nama yabaye ku wa 9 Werurwe 2026, yahuzaga abayobozi b’amashuri makuru na Kaminuza, inzego za leta n’abanyeshuri. Yagarukaga ku cya korwa kugira ngo ireme ry’uburezi rizamuke kaminuza zo muri EAC.


Iyi nama yateguwe n’Ikigo cya EAC gishinzwe guteza imbere ubumenyi n’ubushakashatsi muri Kaminuza zo muri EAC, Inter-University Council for East Africa (IUCEA).


Umunyabanga Mukuru wa IUCEA, Prof. Idris A. Rai yagaragaje ko Kaminuza zo muri EAC hari byinshi zihuriyeho kandi byazigeza kure ziramutse zifatanyije ariko habura umuhate wo guhuza imbaraga hagati ya za kaminuza.


Ati “Twifuza ko EAC haba ahantu abanyeshuri, abarimu, abashakashatsi, ubumenyi, bigenda byisanzuye hagati y’abafatanyabikorwa. Kaminuza zifatanyije zakubaka uburyo buhamye bwo gukoreramo bwatuma abantu barushaho kubona imirimo hagati y’ibihugu bigize EAC.”


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko Isi yihuta mu iterambere ari nako amasomo agenda ahinduka, bityo kaminuza zikeneye gukorana mu kumenya ko amasomo ziri gutanga ajyanye n’igihe ndetse n’ibikenewe ku murimo.


Ati “Tugenda tubona impinduka nyinshi mu burezi aho bwavuye mu masomo asanzwe bukagana mu masomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’ibindi bifite aho bihuriye n’imirimo iri ku isoko uyu munsi. Nk’abafatanyabikorwa tugomba gukorera hamwe kugira ngo gahunda zacu zibe zigifite agaciro, zirimo udushya, kandi zisubiza ibibazo biri muri sosiyete.”


Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC, Dr. Edward Kadozi, yavuze ko urwego rw’uburezi ari ingenzi cyane mu iterambere ry’igihugu bityo


Ati “Mu Rwanda duha agaciro cyane ubumenyi n’amasomo atangwa na kaminuza kuko tuzi uruhare rwabyo mu kugera ku ntego z’igihugu. Imiyoborere yacu ikangurira kaminuza gukorana n’ibihugu mpuzamahanga, gusangira ubumenyi, kohereza abanyeshuri muri ibyo bihugu no gufatanya mu gukora ubushakashatsi. Gusa ibyo byose ntibyagerwaho hatabayeho ubufatanye bugaragara butarangirira mu magambo n’imana nk’izi, ahubwo bujya no mu bikorwa.”


Mu Rwanda habarurwa amashuri makuru na za Kaminuza bigera kuri 38 arimo ane ya Leta. Izi Kaminuza zishyira hanze umubare munini ku murimo buri mwaka aho nka Kaminuza y’u Rwanda ishyira hanze abarenga 9000.


Mu 2024, Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza yagaragaje ko imibare y’abanyeshuri basoza kaminuza mu cyiciro cya kane cya kaminuza (PhD) biyongereye kuko bavuye kuri 19 bariho mu 2018 bagera kuri 90 mu 2024, ibigaragaza ko n’ubushakashatsi bugenda bwiyongera.


Abanyeshuri muri EAC bagiye kujya boroherezwa kubona amashuri na buruse


Umunyabanga Mukuru wa IUCEA, Prof. Idris A. Rai, yagaragaje ko kaminuza n'amashuri makuru byo muri EAC bikwiye gufatanya mu kugira EAC igicumbi cy'ubumenyi


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko Isi yihuta mu iterambere bikwiye kujyana n'amasomo yigishwa mu ishuri


Amashuri Makuru na za Kaminuza zo muri EAC, ziyemeje gufatanya mu gukora ubushakashatsi no kurushaho kuzamura ireme ry'uburizi


Tags

Post a Comment

0 Comments
* Please Don't Spam Here. All the Comments are Reviewed by Admin.

About Us

Welcome to Mutesa24 Your trusted source for the latest news, opportunities, and stories shaping Rwanda and the world. From study and job updates to technology and lifestyle trends, we deliver real stories that inform, inspire, and empower.